ibindi

Ubutwari muri 2019 ni iki?

Ntibyoroha gusobanurira urubyiruko ubutwari icyo bumaze muri iki gihe kuko ubutwari bwumvikana nko gupfira igihugu gusa.
Hari abavuga ko ari ugusigasira ibyagezweho ariko bigarukira aho ntibasobanura uburyo byakorwamo n’aho bihurira n’ubutwari.
Ubutwari busaba urubyiruko rw’u Rwanda  kwihangana, bagakora ibyo batekerejeho banakoreye igerageza bakabona ko  bishoboka mu Rwanda, bakirinda kwigana iby urubyiruko rw’ahandi ruri gukora, kuko ibyo byagiye byica ibihugu byari bikomeye kurusha u Rwanda, urugero Libya na Syria, aho urubyiruko rwaho hombi rwiganye ibyo rwabonaga ahandi rubifashwamo n’ababoshyaga bikarangira bisenyeye ntacyo bagezeho.
Ubutwari kandi busaba urubyiruko kumva no kwemera ko Ibyiza bivunana binasaba kwitanga no kwigomwa. Aho u Rwanda rugeze urubyiruko rusabwa gutekereza cyane no kwitegura ibibazo byasenya ibyagezweho, ibibazo by ubukungu bisenya ibihugu byahoze bikomeye nka Zimbabwe, ibibazo by ububanyi n’ amahanga, ibibazo by’abaturanyi bibarenga bigasenyera ibihugu bituranye iyo ibyo bihugu bitabyitwayemo neza .

 

Ibindi bikunda kuvugwa ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu ntakintu kinini bivuze kuko Africa yahoranye urubyiruko rufite imbaraga niyo mpamvu abazungu bayikuyemo abacakara miliyoni 10 n abarabu bakahavana abandi miliyoni 17, ni izo mbaraga bazaga bakurikiye. Urubyiruko rukwiye kwibanda Ku bwenge kuruta ibindi byose.
Ubutwari u Rwanda rusabwa ubu ni ukureba kure gutegura umuti w’ibibazo by’ubukungu niby’imibanire y’abanyarwanda  bishobora kuzavuka mu myaka icumi, makumyabiri iri mbere bikazasanga byariteguwe kuko iyo bitunguranye bisenya ibintu byose. Ni ubutwari kuko bisaba gushora imbaraga umwanya n’ amafaranga menshi mu kwitegura ikintu gishobora kubaho cyangwa ntikibeho.
Umunsi mwiza w’intwari!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *