ibindi

Ubusobanuro bw’amazina ya bimwe mu byiza bitatse u Rwanda

U Rwanda rufite ibyiza nyaburanga byinshi bitandukanye, hari imisozi n’ibibaya, ibirunga, amashyamba n’imigezi. Byinshi muri byo abantu benshi babizi amazina ariko ntibakunze kumenya icyo asobanuye n’aho yaturutse.

Twifashishije igitabo cya Padiri Pages, wakoze ubushakashatsi ku mazina y’ibyiza nyaburanga yari asanze mu Rwanda, tubasha kumenya byinshi muri ibyo icyo amazina yabyo asobanuye.

Duhereye ku kirunga Kalisimbi, izina ryacyo riva kw’izina “Amasimbi” ijambo risobanura mu gifaransa “Coquille” mu cyongereza “Shell”. Iki kirunga kiswe Kalisimbi bagereranya urubura “Neige, Snow” ruba ku gasongero kacyo n’amasimbi y’umweru bambaraga icyo gihe.

Ikirunga Mikeno cyahoze ahari mu Rwanda ubu akaba ari Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo cyiswe gutyo biturutse ku nshinga “gukena”.

Ikirunga Muhabura, gikomora iryo zina ku nshinga “guhabura” isobanura gusubiza mu nzira nyayo, kwitwa iri zina byatewe n’uko abagenzi b’icyo gihe bakireberagaho, kuko kigaragarira kure cyane, mu kumenya aho bageze n’aho bashaka kujya.

Ikirunga Sabyinyo gikomora izina ryacyo ku mpamvu y’uko agasongero kacyo gasa nk’amenyo manini.

Ikirunga Bisoke, gikomora izina ku gace kitwa “Bisoko” kari hafi y’icyo kirunga.

Ikirunga Gahinga, cyiswe gutyo bitewe n’uko ari gito ugereranije n’ibigikikije, kitwa Gahinga biva ku ijambo impinga, bishatse kuvuga agasozi gato.

Umugezi Nyabarongo, ukomora izina ku nshinga “kurongoora” bishatse kuvuga “gushorera” cyane cyane inka, uwo mugezi wiswe gutyo kuko unyura mu gice kinini cy’u Rwanda.

Umugezi Akanyaru wo ukaba ukomora iryo zina ku nshinga “Kunyaruka” bitewe n’uko amazi yawo yihuta.

Umugezi Akagera, ukomora izina ku nshinga “kugera”, kubera ko ugera kure

Hifashishijwe igitabo cya Padiri Pages, Un Royaume Hamite au centre de l’Afrique,1933

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *