ibindi

INTAMBWE ZIGANISHA KURI JENOSIDE N’UKO ZAKIRINDWA

 

 

  • Gushyira mu byiciro : abantu bacibwa mo ibice bya “ twe na bo ”. ibi birwanywa no gushyiraho ikintu cyangwa urwego abantu bahuriraho kirenze ibyo byiciro baba biciyemo gishobora kuba idini cyangwa ururimi.

 

  • Gushyiraho ibimenyetso : hatangazwa uko abari mu kiciro iki n’iki basa ikibaranga icyo ari cyo cyose. Izi ntambwe ebyiri za mbere ariko ntizitera jenoside iyo zidakurikiwe n’iya gatatu ari yo kwambura ubumuntu icyiciro kimwe.

 

 

  • Kwambura ubumuntu : icyiciro kimwe gihakana ubumntu bw’ikindi cyiciro, bakakitiranya n’inyamaswa cyangwa icyorezo. Ibi birwanya no guca imvugo nkiyo mu itangazamakuru abayikoresha bagahanwa bikomeye.

 

  • Itegurwa : jenoside buri gihe itegurwa na leta hagakoreshwa imitwe yitwaje intwaro kugira ngo leta izabone abo ibigerekaho. Iyo mitwe igatozwa igahabwa n’intwaro. Ibi birwanywa no kwamagana no guhana abayoboye iyo mitwe. Amahanga agafatira ibihano iyo leta bakayangira kugura intwaro n’ibindi bihano.

 

 

  • Kwanganisha : abahezanguni bakoresha itangazamakuru bakanganisha ibyiciro biba bihari, bakababuza gushyingirana no gushyikirana ukundi, hagatangira kwicwa abari mu cyiciro gishaka kurimbura ikindi batabishyigikiye cyangwa bagafungwa. Ibi birindwa no kurindira umutekano abadashyigikiye ubwicanyi no gufasha imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu

 

  • Ikusanya ry’abazicwa : abazicwa babakorera amalisiti bakabajyana kubatuza hamwe akenshi haba ari ahantu habi hadaturwa bakabaha ibibaranga cyangwa imyambaro ibagaragaza. Ibi birwanywa ari uko amahanga ahagurutse akohereza abashinzwe kurinda umutekano cyangwa hakagenwa ubundi buryo abo bantu bazitabara.

 

 

  • Kwica hagamijwe kurimbura : ako kanya hahita hatangira kwica hagamijwe kurimbura aribyo mu mategeko byitwa “Jenoside”, biba ari kurimbura kuko ababica baba batemera ko ari abantu. Iyo bigeze aha nta kundi birwanya uretse kohereza ingabo nyinshi n’intwaro nyinshi zo guhagarika ubwo bwicanyi buba bwatangiye.

 

  • Guhakana : icyiciro cya nyuma cya Jenoside kiba kuyihakana, ibi bigaragazwa no gucukura imyobo yo guhisha imirambo cyangwa kuyitwika ababikoze bakomeza kubihakana babigereka kubo babikoreye kugeza igihe bakuriwe ku butegetsi ku ngufu bagahunga. Bakajyanwa mu nkiko.

 

Izo zikaba ari intambwe abashakashatsi bashyize ahagaragara ziganisha kuri Jenoside nanjye nkaba nakongeraho indi isa nkaho bayibagiwe ariko ikomeye ikaba :

Kugerekwaho ibibazo byose igihugu gifite : abazicwa bagerekwaho ibibazo bikomeye  igihugu kiba gifite icyo gihe, bakabigerekwaho n’abashaka kuzabamara. Ibi bigatuma abantu bica abandi bumva nta kibazo kirimo.

Izi ntambwe aho muzazibona hose kw’isi muzazamaganire kure

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *