Kwibohora

Intambara y’u Rwanda na Uganda (2000)

Ku itariki ya 5 Gicurasi 2000, habaye ibikorwa by’ubushotoranyi, biterwa n’ingabo za UPDF ( Ingabo za Uganda), byabaye ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zihagararaho. UPDF yahatakarije byinshi. Ikiganiro gikurikira hagati y’ikinyamakuru ingabo n’abayobozi b’ingabo muri kariya karere kiratumara amatsiko.

Abanyamakuru begereye Captain Donat Ndamage wari uyoboye Coy ya RPA ndetse na Captain Dr Eugene Ngoga umuganga mukuru muri kariya karere.

Ingabo: Mwatangira mwibwira abatwumva mukanatubwira aho muri aha?

Captain Donat Ndamage: Nitwa Captain Donat Ndamage nkaba ndi OC wa Coy ya RPA iri aha BANGOKA Ku kibuga cy’indege.

Ingabo: Hambere aha ingabo za UPDF n’iza RPA barwaniye mu mujyi wa Kisangani. Benshi baziko mufatanije mu kurinda umutekano w’ibihugu byacu byombi. Mwatubwira inkomoko yateje ibibazo cyane cyane urugamba rw’ejo bundi byagenze gute?

Captain Donat Ndamage: Turi ingabo zifatanije gushaka umutekano w’ibihugu byacu byombi. Twe twaje dukurikiye Interahamwe zahungabanyaga umutekano w’u Rwanda, Uganda iza ishakisha umutwe w’inyeshyamba zahungabanyaga umutekano wabo witwa ADF (Allied Democratic Forces), tukaba twari duhuriye mu kurwanya abicanyi bahungiye muri Congo.

Na ho Ku by’inkomoko ntibisobanutse, ari mbere twe twarashotowe n’ejo bundi turashotorwa. Inkomoko yabazwa abadushotora. Nyuma y’intambara ya mbere habaye amasezerano mu kwezi kwa Kanama umwaka ushize.

Turakorana hashyirwaho ibiro z’igihugu cyacu zahuriragayo bakajya inama, bakiga no gukemura ibibazo byadutse.
Hari hashyizweho n’umutwe wa Military Police twari duhuriyeho twembi wari ushinzwe kubungabunga umutekano hano Kisangani.

Ejo bundi rero, aho twari turi mu birindiro byacu, twumva batangiye kurasa mu mujyi n’ibibombe bya rutura, Naho ubwo ni UPDF yari yatangiye kurasa. Byari mu ma saa kumi ya mu gitondo Ku itariki ya 5 Gicurasi 2000. Nyuma y’iminota icumi batangiye kurasa hano mu birindiro byacu. Turabihorera kubera amabwiriza twari dufite yo kutabasubiza ngo turebe icyo bashakaga kugeraho.

Bigezaho nko mu ma saa saba y’amanywa, baradutera natwe. Baje ari benshi baherekejwe n’ibifaru binini bibiri. Biba ngombwa ko twirwanaho natwe nk’abasirikare. Turasa Tanks ebyiri, bahatakarije ibikoresho ndetse n’abasirikare bo Ku rwego rwa ofisiye. Byatumye igitero kiburizwamo.

Ingabo: Isi yamaganye ubushotoranyi bwa UPDF. Twahera kuri ONU, ibihugu by’ibihangage nka Amerika, Ububiligi ndetse n’ishami rya ONU rishinzwe kubungabunga umutekano kw’isi (Security Council), ni ukuvuga ko UPDF yavuye aho iri ikaza aho muri, byagenze bite kubavana mu birindiro bibananire kandi byari bitunguranye?

Captain Donat Ndamage: Ni byo koko nkuko nabikubwiye haruguru ni bo badushotoye. Hanyuma natwe twirwanaho tunabasubizayo. Ndetse twumva ko ari byiza kuba amahanga yarashoboye kumenya ukuri kwabyo cyane cyane nk’uwo mutwe wa ONU ushinzwe kureba iyubahirizwa ry’amasezerano ya LUSAKA (MONUC) byaradushimishije cyane.

Ingabo : ubuse umwuka umeze gute hagati yanyu na UPDF aho hatangiye kubahirizwa ihagarikwa ry’imirwano?
Captain Donat Ndamage: kugeza ubu biragoye kumenya uko umwuka umeze kuko abaduteye ari na bo basabye guhagarika imirwano. Ni ubu hari ibimenyetso bigaragaza ko batasubiye mu birindiro byabo bya mbere. N’ubutwari barasa Ku birindiro byacu igihe bashakiye.

N’uko twabivuze haruguru na Docteur Eugene Ngoga yagize icyo adutangariza

Ingabo : Mwakwibwira abasomyi?

Captain Eugene Ngoga: Nitwa Captain Docteur Eugene Ngoga nkaba nshinzwe ibikobwa by’ubuvuzi muri KISANGANI.

Ingabo: Mu ntambara urasa, abantu bakurasa. Mu ruhande rwanyu nka docteur w’aka karere mwatubwira byagenze bite?

Captain Eugene Ngoga: ni byo koko mu ntambara urasa bakurasa hakagira abakomereka. Kubirebana n’iyi mirwano twakomerekeje abasirikare batanu gusa. Muri abo batanu umwe ni we wakomeretse cyane Ku kuboko. Mfite ikizere ko azakira vuba.

Ingabo: Mwaba mufite imiti ihagije yatanga ikizere ko nta bibazo mushobora kugira mu bihe bizaza?

Captain Eugene Ngoga: Nta bibazo dufite rwose inabuze dufite uburyo twahita tubona indi vuba.

Uwarashe biriya bifaro nawe yatugaragarije ko ari umusirikare ukamiritse. Aragira ati :

“Mu by’ukuri izi tanks zazanye na bariya ba basirikare ba UPDF. Ziza zitwatakinga. Bigeze nko muri metero 60, icyambere ngikubita igisasu kigwa muri uriya muferege. Igifaro cya kabiri kiba kibonye impamvu yo kuza. Kiraza abasirikare bigirayo. Njye rero ndashisha imbunda irasa ibifaro, wongeyeho ubumenyi bw’uyirasa biba ari ihame ari ibyifuzo”.

Hifashishijwe ikinyamakuru “INGABO”.
Private Mungwarakarama Sixte

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *