abami Amateka

Ingoma ya Yuhi IV Gahindiro (1746- 1802)

Hari umugore wari ukuze akitwa Nyiratunga, wari umupfakazi wa Gihana umutabazi. Yari atuye I Gikoma hafi ya Ntongwe (Gitarama). Mibambwe III yari yarigeze kujya guhiga mu Mayaga.

Acumbikirwa na Nyiratunga mu gihe yamaze yo cyose. Nyuma Nyiratunga aza kumenyesha Mibambwe III ko atwite, Mibambwe nawe amwohereza amaturo yo kumwereka ko yemera umwana. Nyiratunga aza kubyara umwana w’umuhungu mbere gato y’uko Mibambwe III atanga. Mibambwe III yari yarasize amwise Gahindiro nkuko ba sekuruza bari bafite izina rya Mibambwe bose bagize abana bitwa ba Gahindiro.

Mibambwe III amaze gutanga abiru bohereza ingabo nyishi kwa Nyiratunga zikuriwe na Baryinyonza wa Kigeli III n’umutware Nkebya kugirango barinde urwo ruhinja na nyina Nyiratunga. Baboneraho bahita bimika urwo ruhinja badategereje amezi ane nkuko byari bisanzwe kuko ibihe bitari bimeze neza icyo gihe.

Gatarabuhura amaze kumenya ko Mibambwe III yatanze yihutira kwambuka inkiko y’u Rwanda kugira ngo yimikwe nkumusimbura nyakuri wa Kigeli III. Mbere y’uko ava mu Gisaka yari yabanje gusaba Kimenyi IV ngo amuhe ingabo zimuherekeza, Kimenyi nawe aramubwira ati :” niteguye kugufasha ariko nawe ukazansubiza u Buganza nk’igihembo cy’ibyo nagukoreye” Gatarabuhura nawe aramusubiza ati :”hanyuma se inyambo zanjye zikajya ziragirirwa he?”. Kimenyi aramubwira ati :” nanjye singuha ingabo zanjye kandi numvise ko Mibambwe III asize umwana muto w’umuhungu genda mubanze mukiranuke iby’inyambo n’u Buganza tuzabivugana ho nyuma”
Gatarabuhura yambuka Nyabarongo agera mu Nduga n’ingabo nyishi. Urugo rwa Yuhi IV Gahindiro rwabaga I Butare (kigoma, Gitarama), Gatarabuhura nawe ashinga ibirindiro bye I Mayunzwe muri Tambwe ( Gitarama). Abantu be bamugira inama :” ntacyo byakumarira kumena amaraso y’abantu bawe ku busa kuko abari ku ruhande rwa Nyiratunga nibo ejo bazaba ari rubanda rwawe, none ohereza abantu bo kwica uriya mwana na nyina” Gatarabuhura arabyemera bagena abantu bazajya I Butare ari nijoro kwica umwana na nyina ariko umutasi wo kwa Gahindiro azana iyo nkuru y’uko benda kuzaterwa bakica umwami na nyina.

Byari byoroshye ko bazategereza abazaza kwica bakabatega bakabatanga ariko mu byo kurwanira ingoma ntagipfa gukorwa ngo nuko cyoroshye. Ibwami bagena ahubwo kubatega umutego w’umutabazi kuko byagaragaraga ko Gatarabuhura abarusha imbaraga. Umuja w’ibwami Kiyange yemera kujya mu cyimbo cy’umugabekazi, hari hakenewe kandi n’uruhinja rwo gusimbura Yuhi IV, umugore w’ibwami Nyiramuhanda atanga umwana we Rubanzangabo wari mu kigero kimwe na Yuhi IV. Abo bombi barara aho umugabekazi n’umwana we bagombaga kurara igihe kigeze za ntumwa za Gatarabuhura ziraza zica Kiyange na Rubanzangabo zizi ko zishe umugabekazi n’umwami zisubirayo zitazi ko zishe abatabazi.

Nyina wa Rubanzangabo, Nyiramuhanda ahembwa kumenya ubwiru kandi cyaraziraga ko bumenywa n’abagore ibyo kandi biba aribyo bihembwa Murengezi wa Kiyange anagirwa umutware. Intumwa za Gatarabuhura zijya kumubwira ko zarangije ibyo yari yazitumye ariko batungurwa no kumva indamutsa z’I Butare zivuzwa nkuko byari bisanzwe. Ako kanya kwa Gatarabuhura bamenya ko bishe abatabazi ko ntayindi nzira isigaye itari iy’intambara.

Mu bari bashyigikiye Gatarabuhura harimo igikomangoma Semugaza akaba we n’umutwe we w’ingabo Urukatsa ari bo bari bakomeye ku mpande zombi. Ariko nyina akaba yaritwaga Mandwa wa Rutabana akaba mushiki kwa se na nyina w’umugabekazi Nyirayuhi IV Nyiratunga wari umaze kwima.

Semugaza rero agira ikibazo gikomeye cyo kumenya uruhande ajyaho, iyo haza kwima undi mugabekazi uwo ari we wese byari kumworohera kumenya uruhande atabara ariko byahinduye isura kuva yari Nyiratunga.

Itegeko ryo gutera Butare ritanzwe Semugaza ashyira ingabo ze ku ruhande adashaka gutabarana n’izindi. Yitegereza uko urugamba rumeze abona ko kwa Yuhi IV bari bari kurushwa intege benda gutsindwa. Abonye iz’ibwami zisumbirijwe cyane zenda guhunga ategeka ingabo ze gutera iza Gatarabuhura ako kanya ibintu birahinduka cyane abo kwa Gatarabuhura bakubitwa incuro, ingabo zari ziyobowe n’umwega wo mu Kayanza zibibonye nazo zihindukirana Gatarabuhura.

Ariko Gatarabuhura ntiyari ahari yari yasigaye I Mayunzwe aho yari yashinze inteko ye. Inkuru y’itsindwa rye igera yo mu mwanya muto rubanda rw’I Mayunzwe narwo ruramutera bayobowe n’uwitwa Mutemura wa Byuma wahoze mu mutwe w’Uburunga. Gatarabuhura abasha guhunga agana Nyabarongo ashaka gusubira mu Gisaka, ariko agira igitekerezo cyo guca ku mugaragu we I Kinyambi yumvaga ari bumufashe. Ariko uwo mugaragu we aramugambanira aramufata amujyana ibwami I Butare. Ibwami bamucira urwo kumuroha mu rwobo rwa Bayanga mu Bugesera aherekezwa yo n’ingabo nyinshi kugirango adacika.

Umugabekazi abwira umugaragu wa Gatarabuhura wamuzanye ati :” wari ushinzwe gufasha umutware wawe kwambuka Nyabarongo ukamuherekeza I Gisaka. Si ku bwo kuyoboka umwami mushya wabikoreye ahubwo washaka ibihembo, none ubwo wagambaniye uwari wakwizeye ni nde w’undi wakwizera?” uwo nawe bamuta ku ngoyi.

Itsindwa rya Gatarabuhura tiha inganzo abasizi bahimba ibisigo byinshi, Musare ahimba ikitwa “Ukuri kwimutsa ikinyoma ku ntebe”, uwitwa Rurezi nawe ahimba ikitwa “Imana yeze ntiba imbogo”, Kagaju nawe ahimba ikitwa “Inka zihawe nyirazo” hahimbwa n’ikindi kitwa “Inkingi Nkindi ateye u Rwanda”

INTAGIRIRO Z’INGOMA N’INZARA YISWE RUKUNGUGU

Iyo umwami yatangaga igihugu cyajyaga mu kiriyo cy’amezi ane, muri ayo mezi ntibyabaga byemewe guhingisha isuka bahingishaga inkonzo gusa, ibyo rero bigateza ikibazo cy’ibihingwa mu gihugu. Mu gihe cya Yuhi IV we rero ntibyabaye ikibazo cyoroheje ahubwo byabaye inzara ikomeye ihurirana n’igihe cy’izuba ryinshi bakurizaho kuyita “Rukungugu”. Ibwami bakora inzira ya Rukungugu yo kurwanya icyo cyorezo, Musare mu gisigo cye yise “Urugumye urukanga umwami” atubwira uko ibwami bakomeje kuzenguruka mu Nduga na Marangara bashaka imvura biza kurangira imvura iguye noneho abantu bemera koko ko uwo mwami yari yatoranijwe n’Imana.
Mu gisigo cya Mutsinzi kitwa “Yaramutse umuvumbi, invura” avuga ko n’ahantu ubusanzwe hari hazwi ho kugira izuba ryinshi hari habaye nk’ibishanga bitoshye icyo gihe cyakurikiwe n’isarura ryinshi cyane baryita “Nyagishyimbo”
Ntitwibagirwe ko umwami yari akiri uruhinja kuva yimikwa ntawari warigeze amubona uretse abantu ba hafi ibwami. Bakomeza kumuhisha bavuga ko bitari byiza kumwereka rubanda akiri umwana ko barindira akagira ubwenge. Bashakaga akantu buzuzagamo ifu bakamukandagizamo bakakazengurutsa ibwami abafite amatsiko bakareba aho ageze akura. Ariko byageze igihe abantu barabirambirwa bashaka kumubona, igihe ibwami bari I Gitwiko hafi ya Mhishi, rubanda batera hejuru bati :” turambiwe ifu, turashaka kubona umwami, turabizi ko akiri uruhinja mumutwereke uko ameze kose” umugabekazi aramuzana aramubereka abantu barishima haba ibirori.

Umusizi Nsabimana wa Nyabiguma ahimbira ibyo birori igisigo kitwa “Mbwire abantu inyundo yacuze abami” akavugamo ukuntu abami bagenwa n’Imana.

Umugabekazi ategeka igihugu afatanije na musaza we Rugagi wabaye umukurambere w’Abagagi, yarasohokaga ashagawe n’abatware agaca imanza. Yanyweraga itabi mu ruhame ashaka kwereka abagabo ko abayobora ntanitwikire nk’uko umuco wabisabaga abagore.

Umuhungu we yaje gukura agera igihe cyo kuba yategeka maze nyina usingizwa cyane mu bitekerezo akoranya abatware na rubanda arababwira ati :” dore noneho umwami wanyu. Kugeza ubu nari naritwaye nk’umugabo ntegereje ko aza kutsimbura, kuva none tsubiye kuba umugore tsubiye mu gikari” kuva ubwo asubira mu gikari ntiyongera no kunywa itabi hari abagabo. Ibitekerezo bivuga ko ari we wenyine mu cyiciro cye wakoze atyo. Ibi ariko ntibyari bivuze ko nta cyemezo yari kongera gufata ariko yabikoreraga mu gikari nkuko abagore bagombaga kubigenza ntagere mu ruhame akabirekera umuhungu we.

UBWUMVIKANE BUKE NA SEMUGAZA BWATUMYE AHUNGA

Semugaza amaze gutsinda Gatarabuhura agera ibwami n’ingabo ze ariko azana na bamwe mu bari bafatanije na Gatarabuhura bakaba abatoni ba Semugaza, muri bo harimo igikomangoma Rubaba na Kabano wa Kazenga wari umuvandimwe wa Semugaza, uyu Kabano akaba yararerewe kwa Semugaza. Abari bavuye kwa Gatarabuhura ntibumvikana nabari basanzwe ku ruhande rwa Gahindiro bari bayobowe na Baryinyonza ba Kigeli III na Nkebya. Umugabekazi agakunda Semugaza atari uko yabarwaniriye gusa ahubwo ari no kubera isano bari bafitanye.

Ibyo Baryinyonza na Nkebya ntibashoboraga kubyihanganira kurutishwa abantu batahoze ku ruhande rwabo. Bagena kudatera Semugaza ku mugaragaro, bashaka uburyo bateranya abatoni be ku mugabekazi nawe bikamugeraho. Abo bashakaga cyane bari Rubaba na Kabano.

Batangira guteranya Kabano bavuga ko ari gushaka mu mahanga uburozi bugenewe umugabekazi cyangwa umwami. Umugabekazi ariko ntabihe agaciro cyane, nabo bategura uburyo babimwemeza neza. Rubaba aza kuza ibwami gusaba uruhu rw’ingwe kugirango ajye guterekera Kigeli III. Abanzi be bajya iwe kurumwiba bagambanye n’abagaragu b’ibwami bohereza umuntu kujya kubyina imbyino y’abarozi mu rugo ibwami. Ibwami bumvise iyo mbyino batera hejuru bavuza induru uwayibyinaga ariruka asiga rwa ruhu aho ngaho. Barubonye bararumenya mu gitondo Rubaba atabwa ku ngoyi bamurega kuroga. Ntiyashoboraga kwiregura kuko bari bafite uruhu yari yaje asaba.

Ibirego bya Kabano nabyo birongera birazamuka kuko yabanaga bya hafi na Rubaba. Umugabekazi ahamagaza Semugaza amubwira ibirego bya Kabano, umugabekazi yamusabaga ko yatanga Kabano kuko yamubeshye kandi ari umugome, Semugaza aramusubiza ati :” niba Kabano ari umurozi ntahandi yaba yarabikuye hatari iwanjye kuko ari njye wamureze ubwo nanjye naba ndi umufatanyacyaha nawe”, umugabekazi aramuhenda henda biba iby’ubusa kuko Semugaza yari azi ababiri inyuma. Ibwami bari I Gihara (Gitarama).

Semugaza asaba ikiruhuko cyo kujya iwe Manfu (Byumba) avuga ko agiye guterekera Kigeli III. Abanzi be bari bamugejeje aho bashaka kuko yasaga n’uwigometse.

Umugabekazi amusaba umuhungu we Ruyenzi kugirango amugumane nk’ingwate kuko batari bakimwizeye. Akimara kwambuka Nyabarongo abanzi batwika urugo rwe ku manywa y’ihangu abibonye yohereza intumwa vuba ngo ijye kubabwira iti :” munyoherereze umuhungu wanjye cyangwa nze kumwifatira ku ngufu”. Ntabwo yababeshyaga kuko yari aherekejwe n’ingabo ze Urukatsa mu gihe ibwami batari biteguye intambara. Bohereza Ruyenzi vuba asanga se bakomeza inzira nk’ibyigomeke. Intumwa bamwohereje zo kumubwira ko ibyo bitazongera zishaka ubwiyunge ntiyazisubiza.
Amaze igihe I Manfu ajya I Nyakayaga atangira gutegura urugendo rwe agana I Ndorwa. Ibwami batekereza uburyo bamutangira bohereza muri ibyo bice ingabo bavuga ko zije mu rugerero. Izari zikomeye muri zo zari Ababanda zikagira itorero ryari rikomeye cyane ryitwaga Abakotanyi bayoborwaga na Semujyendewari wungirije se Vuningoma wa Nyarwaya-Karuretwa wa Yuhi III Mazimpaka. Abakotanyi bakaba kuri Rwata hafi ya Gahabo bitegeye aho Semugaza yari ari. Abitwa Abacumita bayoborwaga na Busasa bari I Nyabugando mu majyaruguru ya Nyakayaga, Abashumba bakaba bari Ryakimasha I Gabiro hakaba n’Abahurambuga bo mu Ntaganzwa bayobowe na Nyagatanda wayoboreraga Munana wari ukiri muto, akaba yari imfura y’umugabekazi yabyaranye na Gihana umutabazi.

Semugaza uretse Urukatsa yari afite irindi torero ryitwaga Abashahuzi. Ntarindi torero ry’ababito rivugwa ko yari afite.

Ibwami bohereza uwitwa Rugira wa Semakemba wa Busyete ngo ajye kugenzura urwo rugerero rwose ingabo zose ziramwiyereka maze ajya n’I Nyakayaga kwa Semugaza nawe areka ingabo ze ziramwiyereka. Ageze ibwami arababwira ati :” tuzagire amahirwe ibivugwa kuri Semugaza byo kwambuka ajya I Ndorwa bibe ari ibihuha” Vuningoma aramusubiza ati :” kandi Abakotanyi bariyo?” Rugira ati :” ntacyo nasubiza dore ko bayobowe n’umuhungu wawe Semujyende”
uwo Semujyende wakomokaga kuri Yuhi III Mazimpaka yari afitanye isano ya hafi na Semugaza. Umunsi umwe ava mu rugerero rwe aza gusura Semugaza I Nyakayaga baraganira ageze aho ati :”bavuga ko ushaka guhunga ese nibyo?” undi amusubiza amuhumuriza ko Atari byo. Ariko umuhungu wa Semugaza, Ruyenzi wari wakurikiranye ikiganiro abwira Semujyende ati :”arakubeshya twari twateguye kugenda ejo ariko byatindijwe n’uko barumuna banjye bategeye umuhigo I Rwagitima bagiye uno munsi bituma tubishyira ejo bundi.

Ntugire ikibazo nitujya kugenda nzakubwira nkoresheje ingoma. Erega urabona Abakotanyi bagiye barwana I ruhande rw’Urukatsa none ndashaka kumenya abarusha abandi ubugabo” Semugaza biramurakaza ko umuhungu we abivuze ariko we ntiyabyitaho.
Uwitwa Rukubita rwa Ruzimizi wari ku ruhande rwa Semugaza aza kubwira izindi ngabo mu mihigo ati:” umugabo ntahisha ibyo atekereza mu bandi kandi nubundi bizarangira abikoze, njyewe gennye kubabwira y’uko ntazaherekeza Semugaza mu mahanga nzaguma mu Rwanda gerageze kugira ibyo ndamira” abandi nabo batangira kuvuga uko babibona barangije Rukubita arongera ati :” naho ubundi nzajyana na Semugaza nagirango bagaragare abari kudusiga mu mahina nibasohoke bitahire”

Umunsi ugeze Ruyenzi avuza ingoma mu museke kugira ngo amenyeshe Semujyende ko bahagurutse. Abashahuzi baherekeza Semugaza berekeza amajyaruguru mu gihe Ruyenzi we ajyanye n’Urukatsa yagiye gusanganira Abakotanyi, bakaba bari intwari cyane bazwiho kurwanisha ingabo bose. Bombi bahatakariza abantu benshi nkuko byari byitezwe ariko Ruyenzi atahukana itsinzi Semujyende we arahagwa. Mu gihe Urukatsa rwasangaga Semugaza rutsinda Abahurambuga bagerageje kubahagarika.

Abashahuzi bari bajyanye na Semugaza bahura mu nzira n’Abacumita bari babatangiriye ahitwa Nkamba ku kagezi kitwa Munyururu. Abacumita baratsindwa n’umutware wabo Busasa arahagwa, mu rwibutso rw’iyo mirwano ntihongera kwitwa Nkamba ahubwo bahita Ngamba-myambi. Nyuma y’iyo mirwano Abashahuzi barindira Urukatsa kuko bari bagiye kurwana n’Abashumba bayobowe ba Binama wari wungirije Mabano wa Kimanuka. Ariko Binama asanga Atari bushobore kubahagarika arabareka barahita nta nkomyi. Semugaza abatsinda bari benshi kumurusha kuko bagiye baza umwe umwe.

Semugaza agana I Ndorwa abanyarwanda bari baratsinze nyuma bakahava baharambiwe, ibikomangoma byaho bitangira kurwanira ingoma, u Rwanda kandi rwari rwarafashe u Mubali ari naho Sedindili wavukanaga na Semugaza yari n’ingabo ze Ibenga. Yari ku ruhande rwa Semugaza ariko ntiyashaka kugendana nawe yumva nawe yagenda ukwe atsindwa n’Abalima ba Nyiruburengawa Gihana ariko abasha guhungira I Karagwe aza gupfirayo.
Naho Semugaza amaze kugera mu mutima wa Ndorwa abaho baramwibuka bibuka n’ingabo yari azanye ko ari zo zari zarabanesheje ntibatinyuka kumutera. Yibera aho ntawumutegeka.

Mu Rwanda byageze aho bamenya ukuri kwateye urupfu rwa Rubaba n’ihunga rya Semugaza. Nkebya icyo gihe yari yarasigaye ariwe ukomeye. Baryinyonza yari yarapfuye muri icyo gihe. Ariko Nkebya yaje gupfa yishwe n’inkuba bifatwa nk’igihano ijuru ryari rimuhaye kubera Semugaza.

Hari icyaje gushyira ahagaragara uko Semugaza yari ateye. Ibwami bari barohereje ingabo I Bunyabungo burabatsinda mu buryo buteye isoni. Semugaza abimenye aca mu Rwanda aragenda atera u Bunyabungo arabutsinda ahanyaga inka ntiyazitwara ahubwo azohereza mu Rwanda ibwami yisubirira mu buhunzi bwe.

Yuhi IV Gahindiro agerageza uburyo yamugarura mu gihugu umuhuza wabo yari Mabano wa Kimanuka, mu gihe Semugaza yari yemeye arwara igituntu amenyesha ibwami ko Atari agishoboye gutaha ko ariko napfa umuhungu we agomba gutahana n’ingabo, apfirayo asiga ategetse Ruyenzi gucyura ingabo.

UMUTONI W’INGOMA, RUGAJU RWA MUTIMBO

Urungano rwa Yuhi IV Gahindiro rwose rwarushijwe ubutoni n’umuntu umwe Rugaju rwa Mutimbo. Yari yaraturutse mu muryango wari waraturutse I Ndorwa w’Abashayigi. Sekuru Kagubwa yari umutware ukomeye mu Ndorwa barwaniye ingoma Kagubwa ahungira mu Rwanda n’ingabo zitwa Abaseta. Bigombe kuba byari ku ngoma ya Kigeli II Nyamuheshera nibwo haje n’indi miryango myinshi iva I Bugahe.

Kagubwa asimburwa n’umuhungu we Senkunda se wa Mutimbo. Uwo yari yarahawe ku ngoma ya Mibambwe III, Umuhozi n’Imheta, Rugaju rero yari yarakuriye ibwami aho se yari umutoni.
Rugaju yabaye umutoni kugeza aho Yuhi IV Gahindiro ntacyo yashoboraga kugena atumvise icyo Rugaju abivugaho, arema umutwe w’ingabo awita Uruyange awuha inka zitwa Ingeyo, ahabwa gutwara Abashakamba barindaga Yuhi IV bakagira inka zitwa Umuhozi zatwarwaga na Mutimbo se wa Rugaju. Rugaju aha Abashakamba mubyara we Gashikazi ka Munene wa Senkunda. Ariko Abashakamba bari bakiri bato baza kwanga gutwarwa na Rugaju n’ubwo yari akomeye bihitiramo umutware bashaka bahitamo Nkusi wa Yuhi IV nawe arabemyera.

Ruyenzi yaje gutaha n’ingabo ariko basiga yo Kabano ibwami bari bamubujije kumuzana kuko mu gihe bari barashwanye yatutse umugabekazi bikamuviramo umuvumo.

Ntiyashoboraga kugaruka mu Rwanda ntiyanashoboraga gusigara wenyine mu Ndorwa ahitamo kujya I Karagwe.
Ruyenzi ageze mu Rwanda Gahindiro aramukunda cyane yenda kumusumbya Rugaju ntiyabyakira neza ashaka uburyo yamwigizayo aza kugira inama Yuhi IV ko umutwe w’ingabo Wabasha kurinda inkiko neza ari Urukatsa rwa Ruyenzi. Maze Rugaju agambana n’abaturage bo ku rugerero rw’I Burundi aho Urukatsa rwari rwoherejwe kutazatabara urugerero niruterwa igihe batewe Babura ubatabara Ruyenzi arahagwa n’abandi benshii.

YUHI IV GAHINDIRO N’IBIHUGU BITURANYI

Uretse Karagwe u Rwanda rwari rufinye nayo amasezerano yo kutarwana n’u Bujinja n’u Bushubi bwanyuzwagamo ibintu byavaga I Burayi mo muri Aziya ibitekerezo nakindi bivuga ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu byari bituranye uretse uw’intambara. Kuva kuri Cyilima II Rujugira U Rwanda rwari rufite imitwe y’ingabo myinshi ariko byari umuco ko buri ngoma izajya irema umutwe mushya byibura umwe.

Yuhi IV Gahindiro yaremye umutwe w’ingabo awita Abadahindwa ariko bageze igihe imyaka yo kujya mu ntambara basanga bari ibigwari umwami abegezayo abaha umutware, arema undi mutwe awita Abashakamba urugerero rwawo rukaba I Nyaruteja ku nkiko y’amajyepfo.

1) INTAMBARA NA NTARE IV RUGAMBA W’U BURUNDI

Abashakamba bari I Nyaruteja ku kanyaru , urwo rugerero rwari rugenewe umutwe w’ingabo w’ibwami, hakurya yabo Ntare nawe yari yarahashyize umutwe we witwa Inzobe barwana inshuro nyinshi habura abatsinda abandi biguma aho akanyaru kaba inkiko y’u Rwanda n’u Burundi.

Ku rugerero rwa Nyaruguru rwari ruyobowe na Nyarwaya-Nyamutezi wa Mbyayingabo nyina akaba Nyiramuhanda twavuze haruguru. Uwamubanjirije Senyamudigi wa Bideli bya Nyarwaya-Karuretwa yari yarananiwe kuharinda abarundi birirwa bahavogera uko bashaka. Igihe kimwe abarundi baraza bagera ku gasozi kitwa Coko (Gikongoro) maze umwe muri bo akubita inkoni hasi avuza induru y’umubabaro aravuga ati :” O Rwanda takamba kuko udafite abakurinda”. Senyamudigi ntiyabimenya ariko biranga bigera ibwami. Bamutumaho ngo yitabe babimubajije basanga atabizi baherako bamukuraho bahashyira Nyarwaya-Nyamutezi.

Nyarwaya ahindura ibintu abarundi ntibongera kwinjira mu Rwanda uko bashatse muri iyo mirwano umunyagisaka wari ku ruhande rw’u Rwanda arigaragaza cyane akitwa Matabaro n’abahungu Rubare na Rugimbana. Ni kuri abo bantu rubanda rwo ku nkiko rwarememwo itorero ryitwa Abahebyi bagombaga kuba mu Nyaruguru. Matabaro yahabaye intwari cyane ku buryo umutware we yamujyanye ibwami ngo agororerwe uko bikwiye. Yuhi IV amuha ingobyi yuzuye imyambi ngo ajye arasa abanyarwanda bashaka gusubira inyuma bahunga abarundi.

Yuhi IV Gahindiro yaje kubabazwa n’igitero yohereje I Burundi kirimo abatware benshi b’ u Rwanda n’imitwe y’ingabo yabo kikayoborwa na Rugaju ubwe. Kiswe “ Igitero cyo ku Muharuro” biba icyorezo gikomeye ku banyarwanda ku buryo imitwe yashoboye gutaha ari Uruyange Abakemba n’Abashakamba, Nyarwaya-Nyamutezi yatahanye n’abantu batatu gusa mubo bari batabaranye bose.

Yuhi IV ntiyabyiyumvisha yohereza yo igitero bwa kabiri nabwo biba icyorezo noneho n’Abakemba barahashirira ibitekerezo bivuga ko bashoboraga guhunga ariko umutware wabo Kabaka wa Kavotwa wa Sharangabo akavuga ko Gahindiro yamufata nk’imbwa kubona abasha guhunga buri gihe abandi bashiriye ku rugamba bashira batyo.

2) INTAMBARA N’I GISAKA, NDORWA N’U BUHUNDE

Kimenyi IV Getura yatanze mu ntangiriro z’ingoma ya Yuhi IV Gahindiro. Uwagombaga kumusimbura yari umuhungu we Zigama ariko mu gihe yari I Burundi azakwica n’umwabi wo mu jisho mu murwano wihariye.

Kimenyi IV yari yarashatse uko abikemura agena Rwanjara nawe w’umuhungu we ariko nawe se akiriho amugazwa n’umurozi bwatumaga adashobora kuyobora, Kimenyi IV ategereza ko uwo murwayi yagira umwana ariko abahungu be bamwigomeka ho yicwa n’agahinda k’igisebo bari bamuteje arabavuma bose asiga atagennye uzabayobora.

Bitoranyamo Mukerangabo ariko kuko Atari yararazwe Rukurura ingoma y’I Gisaka ntiyashoboraga kuba umwami ahubwo umutware w’ I Gisaka cyose.
Mukerangabo nawe bimugendekera nka Kimenyi IV umuhungu we Muhangu apfa akiri muto asize abana batatu bato : Mbwakazi, Cyangabo na Ntamwete. I Gisaka cyari gifite ibice bitatu hagati hari I Gihunya hakaba aha Muhangu iburasirazuba hari Migongo hakagategekwa na Mushongore wa Mukotanyi wa kakira ka Kimenyi IV, iburengerazuba hakaba Mirenge hagatwarwa na Sebakara ba Muhutu wari umuvandimwe wa Kimenyi IV.

Muhangu aha by’agateganyo ubuyobozi bwe Sebakara ngo azabuhe umwe mu bana be nibakura ariko Sebakara ntiyabyubahiriza arabubima nabo bakuze barwana nawe baramutsinda bammurekera Mirenge gusa. Mbwakazi aba ari we utoranywamo umuyobozi ariko biza kugaragara ko adashoboye gutegeka igihugu bamusimbuza Ntamwete.

Muri icyo gihe niho hadutse umurundi Rugeyo wabeshyaga ko ari Zigama. Ibitekerezo bivuga ko yari ahamagawe na Sebakara washakaga kwihorera ko yatsinzwe. Ukuza kwa Rugeyo aherekejwe n’ingabo nyinshi z’u Burundi bihurirana n’imvura yari imaze igihe kinini itagwa rubanda ruramuyoboka ko cyari ikimenyetso ko ari we koko.

Rugeyo yarapfuye ijisho rimwe akambara akenda ko kumutwikira mu maso ngo ahishe ubumuga bwe yaje kugakuraho nyuma amaze kwica abari bazi Zigama bose abandi barahunga. Ntamwete nawe ahungira mu Rwanda n’abavandimwe be Yuhi IV Gahindiro abakirira I Kigali.

Nta gitekerezo kivuga ko u Rwanda rwigeze rutera I Gisaka ku ngoma ya Rugeyo , abanyagisaka bahaye Gahindiro izina rya “Mutangatiro” kuko atigeze atera I Gisaka cyari mu bibazo nta ntege gifite. Bishoboke ko nta mana yereye gutera I Gisaka.

Ntamwete n’abavandimwe be barambiwe ubuhunzi barataha Rugeyo arabareka babaho bakennye ariko ata ku ngoyi Cyangabo umuvandimwe wabo. Rugeyo apfuye Ntamwete yisubiza ubuyobozi abangikanye na Mushongore muri Migongo na Rushenyi muri Mirenge uyu akaba yari yarasimbuye se Sebakara wari warapfuye mu mahoro.
Twabonye ko Ndorwa nyuma y’itanga rya Kigeli III Ndabarasa abanyarwanda bari baraharetse maze icikamo ibice. Umwee mu bikomangoma byaho witwa Murali aza kubaka urugo rwe I Bukiremuri Buyaga, ibwami bagena kumutera Rugaju na Marara ya Munana bategera kumwica mbere, Marara n’Intanganzwa ze baba aribo bamwica mbere. U Rwanda rwongera kuhafata Marara ahabwa agace kamwe mu twari twafashwe ariho yashingiye umutwe witwa Ibigina.

Ibitekerezo binatubwira igitero cyo mu Buhunde kwa Karinda, yaratewe aricwa nyina Nyirakarinda azanwaho bunyago yicirwa mu Rwanda. Nyakayonga ka Musare abivuga mu gisigo yise “Ukwibyara”

IMPINDUKA MU BWIRU : ITANGA RY’UMWAMI

Ibitekerezo bitubwira ko abiru bari bakiri bake kugera ku ngoma ya Yuhi IV Gahindiro, ubwiru bwari buzwi na bake bo mu muryango umwe nabo babihererekanya ku bana babo. Kuri iyo ngoma hatera icyorezo gihitana benshi muri bo hacika igikuba bakeka ko inzira y’umuriro abari bayizi bose bapfuye ariko baza gusanga uwitwa Karuganda wa Nyarwaya-Nyamutezi ari we wenyine warusigaye ayizi.

Kugira ngo ibintu nk’ibyo bitazongera kubaho umwami ashaka kongera umubare w’abiru bongeramo n’abantu b’ibwami ariko batari bemerewe kubiha abana babo.
Yuhi IV yatanze ari umukambwe mu kigero cy’imyaka 75, atabarizwa I Kayenzi aho ba Yuhi batabarizwaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *