abami Amateka

Ingoma ya Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741 – 1746)

IBYO KURWANIRA INGOMA

Mibambwe III yimikiwe I Gasange kuri Muhazi. Yari yararazwe ingoma na se Kigeli III Ndabarasa nkuko twabivuze. Yirengagije ibyo ariko, umuvandimwe we Gatarabuhura atangira kuvuga ko ariwe warazwe ingoma. Yari ashyigikiwe n’umutware wari ukomeye witwaga Rukali rwa Muhabura wari umutoni ku ngoma ya Ndabarasa. Imigambi yabo yo kwimika Gatarabuhura yatahuwe rugikubita , Gatarabuhura abona umwanya wo guhungira mu Gisaka , Rukali we arafatwa n’umuryango we wose bahanishwa igihano cyo kubaroha muri Muhazi. Umusizi Musare yahimbiye icyo gikorwa igisigo cyitwa “Ncire umwami inkamba”, Ntibanyendera nawe ahimba icyitwa “Uruguma runini”. Uwitwa Muganza we yahimbiye Gatarabuhura icyitwa “Ntawe urenga icyo azira”, uwo musizi yasobanuraga uruhare rw’Imana mu guhitamo umwami ko nta Wabasha kurwanya icyemezo cy’imana.

Si Gatarabuhura gusa warwaniraga ingoma , undi muhungu wa Kigeli III Ndabarasa witwa Gasenyi nawe niko yabibonaga. ariko abuze abamushyigikira nawe ahungira mu Gisaka. Musare amuhimbira igisigo cyitwa”Ingoma iraragwa ntiyibwa” muri icyo gisigo avuga mo ukuntu Kigeli III Ndabarasa yari yaravuze ku naticwa n’ingoyi azagwa mu buhunzi..
Amaze kwimikwa, Mibambwe III yatashye urugo rwe rwa mbere I Nkuzuzu. Uko gutaha urugo rw’umwami aho umwami yagombaga kumara iminsi ine gusa, kwitwaga “ Gusenda imisaka” (gukura ikiriyo) cya se. uwo munsi habaye ubwirakabiri. Ubwirakabiri bwafatwaga nk’ikimenyetso kibi, abantu bose batangira kwibaza icyo byavugaga kuri iyo ngoma.

Icyo gihe hari umwuka mubi, kuko Gatarabuhura yari amaze kugwiza amaboko, amaze kugira abamushyigikiye benshi ku buryo ibwami batatekerezaga kumutera. Muri abo harimo abatware nka Semugaza watwaraga Urukatsa, ni muri icyo gihe umusizi Musare yahimbaga igisigo cyitwa “sinari nziko umwami yaganwa inka”. Harimo kandi na Kimanuka mukuru w’umwami, nawe wari ku ruhande rwa Gatarabuhura, uwo Kimanuka ni we wenyine washoboraga kuba yahangana n’ingabo za Semugaza, Nyiramibambwe III Nyiratamba nyina wa Kimanuka na Mibambwe Sentabyo , atuma ku musizi witwa Muganza wa Nyungura guhimbira Kimanuka igisigo. Muganza ahimba ikitwa “Mvulire ubuhake” akivugira imbere ya Nyiramibambwe ari kumwe n’umuhungu we Kimanuka cyari cyahimbiwe. Bamwumvishaga ko kurwanirira Mibambwe ari byo byonyine byamugirira akamaro kuruta kumurwanya. Ngo kuva icyo gihe Kimanuka ajya ku ruhande rwa Mibambwe III.

Kwa Gatarabuhura bacura umugambi wo kwica Mibambwe III. Uwo babishinze akitwa Rubaba wavukanaga nabo bombi. Ariko umugambi wabo abatasi b’ibwami babimenyesha umwami. Umunsi umwe Rubaba asaba kubonana n’umwami mu muhezo, umwami agenda yamwiteguye ajyana ingabo n’icumu rye, bahageze umwami aramubwira ati: ngaho kora ibyakuzanye kuko nzi impamvu washatse ko tubonana turi twenyine, ati wiyemeza kunyica wibwiraga ko undusha ubugabo?”. Rubaba aratungurwa abura icyo akora. Mibambwe III ntiyamwica aramureka ngo agende asubire mu Gisaka kwa shebuja.

Abo mu Gisaka, ntibashirwa bongera kohereza undi muntu wo kwica umwami, akitwa Ruhogo rwa Rwasamanzi (rwa Mukungu wa Yuhi III Mazimpaka). Ruhogo yari yarakurikiye Gatarabuhura mu buhungiro mu Gisaka. Agaruka mu Rwanda abeshya ko aje guhakwa n’umwami, abonye urwaho arasa umwambi umwami ariko ntiwamufata ahubwo ufata aho umwami yaratetse(yicaye). Ruhogo arafatwa Mibambwe III amuha igihano cy’uko bamuca intoki bakamusubiza mu Gisaka aramubwira ati:” subirayo ubwire abagutumye ko buri gihe Imana irebera ubuzima bw’umwami”.

ITSINDWA RY’U BUGESERA BWA RUGURU

Mibambwe III yima mu Rwanda, mu Bugesera hari umwami witwa Nsoro IV Nyamugeta. Hari umuhango mu bwiru bw’abarundi wavugaga ko iyo himye umwami mu Rwanda haba igitero cy’umugenzo abarundi batera mu Rwanda . icyo gitero u Rwanda rwarakemeraga ntirubarwanye.

Byitwaga “Gucanira abana b’umwami”. Abarundi binjiraga mu Rwanda bagatwika ingo nke ubundi bagasubira iwabo.

Ku rupfu rwa Kigeli III rero, Nsoro IV Nyamugeta yibwiye ko na we yakora umuhango nk’uwo mu Rwanda, yohereza igitero mu Rwanda mu Mayaga banyaga inka zari I Murinja. Mibambwe III yari ahugiye mu byo kurwanya abavandimwe be bashakaga kumukura ku ngoma ntiyirirwa atera u Bugesera. Umusizi Musare ahimbira Nsoro igisigo cyitwa :”ikimbwiye imana yamwimitse uko yasaga”

Ariko mu Burundi, hari himye umwami w’indwanyi cyane witwa Ntare IV Rugamba. Atera ubugesera abuvanaho intara zabwo zo mu majyepfo agera hagati mu Bugesera, bigaragara ko yari afite umugambi wo kubwigarurira bwose. Mu Rwanda bibatera ikibazo kuko inkiko y’ubugesera yagarukiraga ku musozi wa Kigali umurwa mukuru w’u Rwanda. Guturana n’ubugesera aho ngaho ntacyo byari bitwaye ariko kuhaturanira n’u Burundi byari ikibazo gikomeye byarigombwa kubirwanya, binyuze mu gufata u Bugesera bwa ruguru kugirango uburundi bugarukire hepfo ya Kigali kugirango butazagera I Kigali bibworoheye.

Ahari abanyarwanda bari gutabara Nsoro iyaza kuba atarateje cya gitero twavuze.
Nkuko umuco wabuzaga ko hari aho bafata hatabanje kumeneka amaraso y’umutabazi, bagennye ko ari uwitwa Semuhangura utabara yo; maze abanyarwanda batera ubugesera baturutse ruguru aho Nsoro yari yahungiye. Agira amahirwe abona umwanya wo guhungira mu Gisaka.

Ingoma z’ubugesera zifatwa n’abanyarwanda : ingoma yabo Rukombamazi n’imfizi ya Nsoro IV Nyamugeta yitwaga Rushya. Abanyarwanda baragenda bagera ku biyaga bya Cyohoha na Rweru baba ariho bahurira n’abarundi.

Uguhunga kwa Nsoro kwatumye umusizi Nsabimana ahimba igisigo cyitwa “Ruhanga rucura inkumbi”. Ashinja Kimenyi umwami w’I Gisaka ko acumbikira abanzi b’u Rwanda, Gatarabuhura na Nsoro akamubwira ko I Gisaka cyigiye kugabwa ho igitero simusiga. Nsoro IV yagerageje kugaruka mu gihugu cye ariko afatwa n’abanyarwanda aricwa. Urupfu rwe rutuma bahimba igisigo cyitwa “Nsongere umwami inkomere yishe”

UMUBANO MUBI NA GISAKA N’URUPFU RWA MIBAMWE III SENTABYO

Mu gisigo cyitwa “Nuzuye n’abami” umusizi Nsabimana wa Nyabiguma avuga ibyo gitero simusiga I Gisaka. Abazi iby’amateka bakavuga ko yari mu rugerero rw’I Muyaga ahaberaga imirwano kenshi. Umusizi Musare atubwira ibindi mu gisigo cye cyitwa “Umunyiginya mutindi” avuga uko Kanywabahizi umuhungu wa Gihana (watabaye I Burundi) ko na we yagenwe kuba umutabazi I Gisaka ariko yagerayo akigumirayo ajya kwa Gatarabuhura. Mu mwanya we bemeza undi uzajyayo akaba umutabazi wavukanaga n’umwami ajya gutabara.

Ariko ibyo byajemo agatotsi aho hadukiye icyorezo mu Gisaka, Mibambwe III akahava akajya kure mu burengerazuba. Icyo cyorezo cyigera vuba mu burasirazuba bw’u Rwanda, umwami arimuka ajya I Remera rya Taba I Gitarama. Hatangwa itegeko ryo kutongera kwambuka Nyabarongo amato yose avanwaa muri uwo mugezi, ibwami bibwiraga ko bahunze icyo cyorezo cyari cyageze mu burasirazuba bw’igihugu.

Kimenyi IV Getura yari ashyigikiye Gatarabuhura kubw’ibyo bari barumvikanye. Bacura umugambi wo kwohereza umuntu mu Rwanda aciye mu Bugesera avuga ko avuye mu Gisaka ahungiye kwa Mibambwe III. Umuntu wabaga avuye mu gihugu cy’umwanzi yabaga bamwakiranaga yombi. Ariko uwo mugabo yari afitiye Mibambwe III impano umwambaro bari bakoze neza cyane ugenewe umwami koko, ariko uwo mwambaro bari barabanje kuwambika ku bushake umuntu wari urwaye cya cyorezo twavuze. Ageze ibwami acyeza kwa Kimanuka mukuru w’umwami amusaba kuzamugeza kuri Mibambwe III; anamwereka uwo mwambaro yari azaniye umwami. Maze Kimanuka aramubwira ati:”uyu mwabaro ndawugumana nzakugeze ku mwami nkuko bikwiriye”. Kimanuka yihutira kuwambara, bidatinze aba yanduye cya cyorezo., agira umuriro mwinshi araremba murumuna we aje kumusura na we aba ararwaye, bose bapfa mu gihe gito cyane.

Nyiramibambwe III Nyiratamba akurikiza umuco aranywa aratanga.
Abiru bavuze yuko Mibambwe III yatanze akiri umusore utaraba igihame, mu myaka ya 25 ngo yaratarageza ku myaka 30. Banavuga kandi ko yijihije umuganura incuro eshanu gusa bivuga ko yategetse imyaka 5 gusa. Yari afite umuhungu witwa Nkenzabo, yari arahuriye na nyina mu Ndorwa mu bahima, uyu muhungu na we yahitanywe n’indwara imwe na se.

ibwami habaye icyiriyo kitigeze kubaho mbere, ese ibyo Gatarabuhura yavugaga ntibyari byo ubwo Imana yari yatumye Mibambwe III atanga adasize uzamusimbura?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *