ibindi

Ingabo kabuhariwe (Special Forces) za mbere z’u Rwanda

U Rwanda rwagize ingabo nyinshi cyane mu mateka yarwo, byari bijyanye na gahunda abarushinze bari bafite yo kwaguka ndetse bijyanye n’izina ubwaryo “Rwanda” naryo risobanura kwaguka.

Muri iyo mitwe y’ingabo inyinshi yari iteye kimwe, ariko hakaba n’imwe muri iyo ifite inshingano zihariye. Umutwe w’ingabo wa mbere wigaragaje nk’ushoboye ibirenze iby’ingabo zisanzwe ni umutwe wiswe “Imvejuru” bisobanura guturuka hejuru.

Uyu mutwe w’ingabo wabayeho ku bwa Cyilima II Rujugira, ubwo u Rwanda rwari rwaratewe n’ibihugu byose byari biruzengurutse, Iri zina “Imvejuru” warihawe bitewe n’ibikorwa wari umaze gukora. Wari washinze kurinda inkiko (umupaka) wo mu Gisaka (Kirehe), kugira ngo ukumire abanyagisaka batazatera u Rwanda.

Uwitwa Mudiligi wa Karemera, wari uyoboye ingabo z’I Gisaka, yari yarashinze ibirindiro I Munyiginya muri Rwamagana ubu, yari yarahubatse urugo rukomeye, aruzengurutsa ibiti by’amahwa byinshi ku buryo bitashobokaga kwinjiramo abashinzwe kururinda batakubonye cyangwa ngo bakumve kare. Nijoro habaga harimo ingabo ze imbere yatoranije ku buryo atewe nijoro zamurwanaho.

Uwari uyoboye ingabo z’u Rwanda witwaga Cyoya nawe yari akambitse hafi yaho, ariko we akagira ingorane ko hari hafi y’inkiko (umupaka) y’I Gisaka, akaba yarashoboraga guterwa vuba kandi byoroshye. Icyo nicyo cyatumye ingabo z’u Rwanda zishaka kugerageza ikintu kidasanzwe.

Bitewe n’urugendo rwarimo hagati y’izo ngabo zombi, bigaragara ko izo ngabo zidasanzwe z’u Rwanda zaraye zigenda mw’ishyamba ryari riri muri ako gace bugacya zegereye ibirindiro by’Abanyagisaka.

Cyoya amaze kumenya amakuru yose kuri ibyo birindiro, yatumijeho ibiti binini bikibasha kwigonda, umuntu ashobora kwicaraho ntibivunike. Bamaze kubitunganya neza, izo ngabo zijya aho abatasi bari bazeretse hafi y’ibirindiro zicukurayo imyobo bashingamo bya biti bakoresha n’amabuye kugirango bifate neza mu butaka. Ibyo byose byakozwe abanyagisaka batabizi kuko bari bagize ibitaramo, mu birindiro imbere, bararaga mu mihigo.

Abari batoranijwe muri izo ngabo kabuhariwe, babaziritseho intwaro zabo ku mubiri, hari abatwaye ingabo n’icumu abandi imyambi n’imiheto ariko bose babongereraho n’ibyuma.


Ibyo birangiye babashyira kuri bya biti bari bashinze barabigonda cyane maze babarekurira rimwe ku buryo bitereye hejuru basimbuka urugo bagwamo imbere. Bamaze kugeramo ari benshi batangira igitero abanyagisaka baratungurwa, izo ngabo zibasha gukuraho ibyo abanyagisaka bari baragize nk’amarembo akumira abinjira, ingabo z’u Rwanda zari zasigaye inyuma nazo zibasha kwinjira mu birindiro, Abanyagisaka baratsindwa hapfa benshi ariko umukuru wabo Mudiligi abasha guhunga.

Izi ngabo zakoze iki gikorwa zahoze ziri mu yindi mitwe isanzwe, ariko ibwami bumvise ibyo zakoze bahitamo kuzigira umutwe w’ingabo mushya, babita “Imvejuru” kubera ko abanyagisaka baterwa biyamiriye ko ababateye bari kuva mu kirere, kuko babonaga bagwa mu rugo ntibamenye uko babigenje.
Uwo mutwe w’ingabo wakomeje kubaho kugeza aho abakoloni bakuriyeho itorero n’ingabo.

Hifashishijwe igitabo “Les Milices du Rwanda précolonial, Alexis Kagame, 1963”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *