Insigamigani

ARATA INYUMA YA HUYE

  Uyu mugani baca bagira ngo :”arata inyuma ya Huye” bawuca iyo babonye umuntu uhondogera abatamwitayeho. Wakomotse ku ngaruzwamuheto y’umurundi ivugana na Nyarwaya rwa Mazimpaka ahagana umwaka w’1700.             Igihe kimwe Yuhi Mazimpaka yashatse gutera umurundi witwaga Rusengo rwa Kanagu, umugaba w’ingabo ze agenda ari umuhungu we Nyarwaya. Bageze kwa Rusengo arabanesha ingabo ziratabaruka. Noneho […]

Insigamigani

ABAGABO BARALYA IMBWA ZIKARYORA

  Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w’igitinyiro akoze icyaha aho kukimuhanira bakakigereka uwo bali kumwe by’amaherere, akaba ali we ugihanirwa, nibwo bagira bati “abagabo baralya imbwa zikaryora” Wakomotse kuri  Sabuhoro bwa Rwishyura w’I Mukarange mu Buganza bugana u Mutara(Byumba) ahasaga umwaka w’I 860. Ubwo hali ku ngoma ya Rwabugili, Sabuhoro uwo akaba yaravaga inda […]

Insigamigani

AGEZE AHARINDIMUKA

  Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wari ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu ; ni bwo bavuga ngo “Naka ageze aharindimuka !” Wakomotse kuri Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare) ; ahagana mu mwaka1900. Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka yaje gukomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu Karere […]