ibindi

Ubutwari muri 2019 ni iki?

Ntibyoroha gusobanurira urubyiruko ubutwari icyo bumaze muri iki gihe kuko ubutwari bwumvikana nko gupfira igihugu gusa. Hari abavuga ko ari ugusigasira ibyagezweho ariko bigarukira aho ntibasobanura uburyo byakorwamo n’aho bihurira n’ubutwari. Ubutwari busaba urubyiruko rw’u Rwanda  kwihangana, bagakora ibyo batekerejeho banakoreye igerageza bakabona ko  bishoboka mu Rwanda, bakirinda kwigana iby urubyiruko rw’ahandi ruri gukora, kuko […]

ibindi

Ingabo kabuhariwe (Special Forces) za mbere z’u Rwanda

U Rwanda rwagize ingabo nyinshi cyane mu mateka yarwo, byari bijyanye na gahunda abarushinze bari bafite yo kwaguka ndetse bijyanye n’izina ubwaryo “Rwanda” naryo risobanura kwaguka. Muri iyo mitwe y’ingabo inyinshi yari iteye kimwe, ariko hakaba n’imwe muri iyo ifite inshingano zihariye. Umutwe w’ingabo wa mbere wigaragaje nk’ushoboye ibirenze iby’ingabo zisanzwe ni umutwe wiswe “Imvejuru” bisobanura […]

ibindi

Ubusobanuro bw’amazina ya bimwe mu byiza bitatse u Rwanda

U Rwanda rufite ibyiza nyaburanga byinshi bitandukanye, hari imisozi n’ibibaya, ibirunga, amashyamba n’imigezi. Byinshi muri byo abantu benshi babizi amazina ariko ntibakunze kumenya icyo asobanuye n’aho yaturutse. Twifashishije igitabo cya Padiri Pages, wakoze ubushakashatsi ku mazina y’ibyiza nyaburanga yari asanze mu Rwanda, tubasha kumenya byinshi muri ibyo icyo amazina yabyo asobanuye. Duhereye ku kirunga Kalisimbi, […]

ibindi

Ijambo rya Mobutu ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda

Iyi diskuru ni iyo Mobutu yavugiye I Butare abwira abanyeshuri .  yahinduwe mu kinyarwanda “… nubwo mugiye kurangiza kaminuza, nubwo mugiye kwitwa ba Docteurs, mugomba kuguma muri abanyarwanda mugomba kugumana kamere y’abanyarwanda. Ku bwanjye ni ikintu gikomeye cyane. Mbere bavugaga Joseph-Desire none ubu ni Mobutu Sese Seko. Ntabwo ari ibihimbano. Umukurambere wanjye wa mbere yitwaga […]

ibindi

Umuriro wa Gihanga

  -Kwa Gihanga: Niho habaga Umuriro wa Gihanga. Hari intango yawo bacanaga mu kibindi kinini cyane.Abawucanaga ni Abiru bari batuye i Buhimba,bawucanaga mu biti by’umunyinya.Ntiwazimaga na rimwe.Abanyamuriro bawucanaga bari Abagesera.Barawuvumbikaga wajya kuzima bakawucana bakuranwa.Ibyo biti byo kuwuhembera bajyaga kubica muri Mageragere .Wajyaga kuzima abanyarushingo bakawuhembera mu giti cy’umurinzi.Ku ngoma ya Musinga ,iyo ntango yo kwa […]

ibindi

Igihugu ni iki?

ICYO IGIHUGU ARI CYO Igihugu  gisobanurwa ku buryo bwinshi bitewe n’uwo ubajije hari abavuga ko ari ubutaka abantu batuyeho abandi bakavuga ko ari abantu batuye ahantu hihariye bafite imico yabo ibatandukanya n’abandi; abandi bakavuga ko igihugu ari abantu bafite ubuyobozi bumwe. Tugiye kureba uko Abanyarwanda bumvaga icyo igihugu ari cyo, bikaba byanafasha abariho iki gihe […]

ibindi

Ikinyarwanda mu ndimi icumi za mbere muri Africa

IKINYARWANDA MU NDIMI ICUMI ZA MBERE MURI AFRICA Ikinyarwanda ni ururimi rw’abanyarwanda, ururimi ariko abanyarwanda benshi bataziho byinshi ndetse bamwe banasuzugura. Muri iki gihe usanga abenshi baruvuga baruvanga n’izindi ndimi. Abandi ntibaranaruvuge na gato cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga nibo bonyine umuntu w’umunyamahanga ashobora kureba akamenya icyo bari kuvuga atazi ururimi […]