abami Amateka

Ingoma ya Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo (1741 – 1746)

IBYO KURWANIRA INGOMA Mibambwe III yimikiwe I Gasange kuri Muhazi. Yari yararazwe ingoma na se Kigeli III Ndabarasa nkuko twabivuze. Yirengagije ibyo ariko, umuvandimwe we Gatarabuhura atangira kuvuga ko ariwe warazwe ingoma. Yari ashyigikiwe n’umutware wari ukomeye witwaga Rukali rwa Muhabura wari umutoni ku ngoma ya Ndabarasa. Imigambi yabo yo kwimika Gatarabuhura yatahuwe rugikubita , […]

abami Amateka

Ingoma ya Kigeli III Ndabarasa (1708 – 1741)

UBURYO KIGELI III YIGARURIYE NDORWA Kigeli III yimitswe nyina Rwesero yarapfuye ubwiru ntibwemeraga ko hari umwami wimikwa ari imfubyi ( nta nyina afite) bamushakiye umugabekazi w’umutsindirano witwa Nyiratunda mubyara wa Rwesero. Kigeli III yari amaze gukura cyane atangira gushyiraho abahungu be mu buyobozi bw’ingabo. Ashyiraho umuhungu we Butwatwa ku buyobozi bw’Ababito ariko aza gupfa nyuma […]

abami Amateka

Ingoma ya Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura (1609-1642)

INGOMA Y’UBUTABERA Yari yariswe Sekarongoro avuka rikaba ryari iry’umukurambere we Mibambwe I waje kwitwa Mutabazi nyuma. Uyu Sekarongoro wa kabiri we yanitwaga Gisanura( umugwaneza). Yari yarahimbwe na rubanda “Rugabishabirenge” kubw’ubugiraneza bwe, kubera ukuntu yari yarafashe icyemezo cyo kuzajya atanga amata ku bakene n’abandi batishoboye bagiraga imirimo Ibwami. Abatware bari barategetswe kuzajya bohereza amata ibwami gatatu […]

abami Amateka

Ingoma ya Kigeli II Nyamuheshera (1576-1609)

INKIKO Y’U RWANDA MU MAJYARUGURU N’IBURASIRAZUBA Kigeli II Nyamuheshera yabaye indwanyi y’ikirangirire, akagira umutwe w’ingabo w’ikirangirire na wo, ukitwa “Inkingi”. Ariko rimwe mu matorero yawo ryitwa “Iziruguru” wamazwe n’abanyabungo mu burengerezuba bw’I Kivu. Hari mu gihe yari amaze kwigarurira ubwami bw’I Bukunzi n’u Busozo bwari mu burasirazuba bw’I Kinyaga. Ni bwo ingabo zambutse Rusizi zitera […]

abami Amateka

Ingoma ya Mutara I Semugeshi (1543-1576)

ITSINDWA RY’ABENENGWE Mutara I Semugeshi witwaga Muyenzi nk’izina ry’intambara yazunguye Ruganzu II Ndoli. Yiswe Nsoro II, yitwa Bicuba I aza kwitwa Mutara I ku bw’impamvu turibugarukeho. Ibyo yakoraga byose yaragambiriye kwigarurira impugu z’abenengwe, twari uduhugu twinshi twigenga ariko tukubaha umwami umwe w’icyubahiro gusa atadufite ububasha. Ibyo bikaba byari bisanzwe muri aka karere ariko abanyiginya bakaba […]

abami Amateka

Ingoma ya Ruganzu II Ndoli (1510-1543)

RUGANZU II NDOLI UMWAMI W’IKIRANGIRIRE Ruganzu II Ndoli niwe mwami w’umunyiginya wamamaye kurusha abandi bose nta gushidikanya. Ubwamamare bwe bwatumye bamwitirira ibintu byinshi by’ibitangaza nk’ibirenge bye ku rutare, aho yarambitse icumu rye n’ibindi byinshi. Ibuye rinini riri mu gakenke mu Ruhengeri ryitwa “Ibuye rya Bagenge” ryagendaga nijoro risenya icyo rihuye naryo cyose. Ruganzu II wari […]