Amateka ibisigo

Bahiriwe n’urugendo

BAHIRIWE N’URUGENDO =  LEUR VOYAGE  A  ETE  COURONNE

         DE SUCCES

       

    Ce poème fragmentaire de la catégorie « Impakanizi » totalise encore 212 vers. Son auteur le célèbre Sekarama l’a offert à Kigeli IV pour célébrer le succès de deux expéditions menées au Bumpaka. La composition doit dater des années 1867/1868.

 

Bahiriwe n’urugendo

Abagabe ba Bugaragara na Bugaba,

Bakumbuye imirwa.

Bahamya inzira,

005 Babwirije i Nduga.

 

Bimye u Buganza,

Ruganza-bashi yambitse Nyamurunga.

Ayihunda abahinza,

Abahungura ibihugu.

010 Arafata Rwanika-mpiri

 

Amuzana ku ruge,

Amwivuze nka Kabibi.

Amuca uruhindo,

Aramwivuga nka Murinda.

015 Bahiriwe n’urubanza

 

Bamarira ibihugu,

Abamarirwa b’urubanza rwa Rubazi

Yabaza Sengoga mu Nta-ngoga.

Yivuga ingogo igarambiye ibihugu,

020 Ngoboka ya Mabara

 

Atsinda impabe

Arayivuga arayibamba.

Aherwa ho ingabe,

Ahigurwa ingoma

025 Ngabo igarambiye ibihugu.

 

       CYILIMA  I  RUGWE

 

       Data ga Runyaga-bihumbi

       None wagaruye ibihugu

       Urampe urubuga na njye

       Nkubwire urugumye rw’ingoma

 

Yayimariye urugumye Maronko,

Umwami waronkera icyarimwe

Uwo muhigo uracyura imigisha.

Ahiga impundu

030 Zivuga i Rwanda urwunge,

 

Anyaga Bihembe inka n’ingoma

N’abagabe agaruje imana,

Bugabo ayereka abagabo.

 

         KIGELI  I  MUKOBANYA

      

        Data ga Runyaga-bihumbi

        None wagaruye ibihugu

       Urampe urubuga na njye

        Nkubwire urugumye rw’ingoma

 

Yayimariye urugumye Rubadukana-ngabo

035 Umugabe warwanira inka n’inkumi,

 

Akura se mu iziga

Agarika ingogo,

Aratsinda, Rugina irambara.

Akaburwa n’ishema Mushika-ruge,

040 Iyo nkora ni yo yatwitse

 

Urugo rwa Kirabya,

Kiramba ziramurambika.

Ruba urubanza ruramuhira,

Muhiguzi amuhigura

045 Inka n’ingoma y’Ingabe

 

Yarwaniye ku Musembura-mano.

 

       MIBAMBWE SEKARONGORO MUTABAZI

 

       Data ga Runyaga-bihumbi

       None wagaruye ibihugu

       Urampe urubuga na njye

       Nkubwire urugumye rw’ingoma

Yayimariye kizima

Umugabe wazindukira i Mabiho

Atsinda inzimu zamamaye,

050 Arahonda inzokorera.

 

Uw’impabe yamubambye i Mpororo,

Impundu zivugira icyarimwe

Barosa ziramusanganira ingoma.

 

       YUHI II GAHIMA

 

        Data ga Runyagira-bihumbi

        None wagaruye ibihugu

        Urampe urubuga nanjye

        Nkubwire urugumye rw’ingoma

Yayimariye urugumye Muhire

055 Wa Muhoza waguraga Nyiribiti,

 

Umutarama atetse i Rutebya-ntaho.

Amwaka ingoma

Amuhindura ingunge,

Amuha ingona zo mu ruzi

060 Imbirizi ziramushoka.

       NDAHIRO  II  CYAMATARE

 

       Data ga Runyaga-bihumbi

        None wagaruye ibihugu

       Urampe urubuga nanjye

       Nkubwire urugumye rw’ingoma

Yayimariye urugumye Munoza-ndagano

Nyiri umugambi udapfa,

Yatuvuriye urugumye

       Ashokeye ingoma,

065 Yuhagira ingoma.

 

Ng’uwo umugambi watubereye muhire,

Yuhagira inka Mutarushwa,

Jye  sinemeye kurushwa.

Ye Bagambirira b’ingenzi

070 Bagendanaga na Mirima,

 

I Mirimba ikatwegera na Migezi.

Ye badateba barwaniraga Mutukura,

Abatambyi bayiguze

Na Gitondagira-ngeri.

075 Ye ngabo zagenzaga Rugabo,

 

Ziri mwo Rugomba-ngogo

       Yarwiguze na Bagomba-ndimiro.

Ye Batarima bagendanaga imirimba

Yateranya atega inganji Rugina.

        RUGANZU  II  NDOLI

 

        Data ga Runyaga-bihumbi

        None wagaruye ibihugu

        Urampe urubuga na njye

        Nkubwire urugumye rw’ingoma

 

080 Yayimariye urugumye Mutaganzwa

Umugabe watuvuga umugando,

Aturutse i Mugenda-vuba

Kwa Ngendo-vuba ya Minyereri,

Maze ngo avuge barumva

085 Ziramusanganira ingoma.

 

Karuhura ko yagishukanye ubuhatsi

Akarubyara uburiza,

Zigakamwa umutuzo

Inka zikororoka mu Rwanda.

       MUTARA  I  SEMUGESHI

 

       Data  ga Runyaga-bihumbi

       None wagaruye ibihugu

      Urampe urubuga nanjye

       Nkubwire urugumye rw’ingoma

 

090 Yayimariye urugumye Rugogwe

 

Umugabo watunyagiye inka,

Z’i Butemwa-buto bwa Matare-mato

Icyo gihugu cyose akigira u Rwanda.

Ubwo bwatsi ntibwaburanwa bwa Matare,

095 Matambwe yarabwigaruriye

 

Abwendera ingoma.

Yabugarukanye n’u Buvuza-nzara

Sengoga aburonkana  ingoga,

Abukura mwo ingunge

100 Abubwiriza ingundu,

Mashema arabwizanira bubata.

 

       KIGELI  II  NYAMUHESHERA

 

       Data  ga Runyaga-bihumbi

        None wagaruye ibihugu

       Urampe urubuga nanjye

       Nkubwire urugumye rw’ingoma

     Yayimariye urugumye Migabo,

Umugabe wagarambiye ibihugu,

Atunyagira iz’i Bukwi-buto

105 Aho atetse zimusanga i Nyamukuma.

 

Akumura iz’ibihugu byose,

Acurisha amacumu

Azagaruza Abahunde.

Ye muhumuza waduhagije amariza

110 Akadukwiza amashyo,

 

Agasagurira Rubanda

Yatugororeye izitaranza,

Rubamba-mugoyi rwa Kamara-mpaka

Aradukwiza Ruhaka-byaro.

 

       MIBAMBWE II GISANURA

 

       Data ga Runyaga-bihumbi

       None wagaruye ibihugu

       Urampe urubuga nanjye

       Nkubwire urugumye rw’ingoma

 

115 Yayimariye urugumye Mugarishya

 

Amushingiriza uwa Muganda-horo,

Amuhonda ubuhiri mu nkomo,

Amukubita nk’inkuba,

Inkungugu iraryana i Nkotsi

120 Ahora yihaniza Mugara, Mugarishya.

 

       YUHI  II MAZIMPAKA

 

       Data ga Runyaga-bihumbi

       None wagaruye ibihugu

       Urampe urubuga na njye

       Nkubwire urugumye rw’ingoma

 

Yayimariye urugumye Mugambwa

Umugabe wakura Mugara ku rugamba,

 Atashye i Vuza-biru

Akura kwa Mugara ku bugabo.

 

       CYILIMA II RUJUGIRA

 

       Data ga Runyaga-bihumbi

       None wagaruye ibihugu

       Urampe urubuga na njye

       Nkubwire urugumye rw’ingoma

 

125 Yayimariye urugumye Nkurimba-mu-mbuga

 

Umugabe wagaruye Gisigwa-ntote,

Rwanika amuhunda Rugina.

Amunyaga ingundu,

Amwambitse ingoma.

130 Amucira imfizi ibitsi

 

Aratembagiza ibiseso.

Dukubura ubwatsi n’isambu,

Musangwa na Musanganizwa-ngoma,

Ndasogomba u Buguru wabugaruye.

135 Yabuciye umukenya Karuhura ,

 

Nta muhinza yasize iwa Mutaga

Yahasize itongo i Buguru.

Bwagarutse bwumanye,

Ubwo bwokoye Gikoko

140 Yarakongeje mu isenga,

 

Ashanguka amaguru.

 

        KIGELI  III  NDABARASA

 

        Data ga Runyaga-bihumbi

        None wagaruye ibihugu

        Urampe urubuga nanjye

        Nkubwire urugumye rw’ingoma

 

Yayimariye urugumye Bugabo,

Umugabe wakandagira imfizi y’i Butayi,

Igatega ireba Mugina.

 

        MUTARA II RWOGERA

       

       Data-ga Runyaga-bihumbi

       None wagaruye ibihugu

       Urampe urubuga nanjye

       Nkubwire urugumye rw’ingoma

 

145 Yayimariye urugumye Nzigwidahera,

 

Umugabe wakurikira inkumi,

Yakowe i Maragi

Agarura i Maragara,

Ahorera Bugabo ningoga.

150 Rugogwe rwa Ngoroyamabano ya Mpibicuba

 

Akubita Mizage intorezo,

Ntuku irambara.

Abwiriza Ntungane

Agereka intumbi ku Cyera-mitwe,

155 Arivuga iravumera Rugina.

 

Azibwiriza ashize ubwoba,

Rwenga rwa Gahima, Umugabe wahimuraga

Nyiramaza.

 

        KIGELI  IV RWABUGILI

 

        Data ga Runyaga-bihumbi

        None wagaruye ibihugu

       Urampe urubuga nanjye

        Nkubwire urugumye rw’ingoma

 

Wayimariye urugumye na we

Ruboneza-misakura rwa Kamara-mpaka,

160 Uri Umugabe wakuye u Bugoyi ku ijabo.

 

Uyibyarira uburiza neza,

Burega bwa Murekezi wa Mpibicuba

Uti: iminsi ni icumi.

Ndacurisha aya macumu,

165 Nzakunyagira iz’ibihugu byose,

 

Nzakubyarira ubuheta.

Numvise n’amatwi yanjye dutaramye,

Narebye n’amaso yanjye,

Ingeri wayihinduye ubutaka.

170 Ntibaruhije bakwigera,

 

Wabagaruje uruhanga

Abahungu na bo wabazanye mpiri.

Wivuga izo mu mpabe wagishukanye mu Muteri,

Nakureba uteze amakamba,

175 Na yo Mukiga itamirije amaraba,

 

I Nduzi  bararira.

Urya ni umugani wahasize Kigeli,

Ushorera ingundu,

Wambika ingoma

180 Utsinda ingunge,

 

Utanga akaraga.

Ngendo mu bagabo ya Mucikirwa

Wacukuye amahanga,

Ugahinga ab’amakeba

185 Bakaba inkungu.

 

Abo ni inkungu kwa Muryanyi

Bararya ibizira ab’i Gatsindwe,

Irabacukuye Rugina.

Yabahaka Muteri

190 Abatayituye ikabatetereza.

 

Sintungwe n’imwe

Mpora ngutambira,

Wateje iz’amakeba ndarangira.

Kandi ntundebane umukekwe

195 Ngo ni uguhera iswa kwanjye,

 

Si ukugira injyishywa ntiyabire

Ikaba intenderi.

Ndayirata uko wayitanze

Nasanze iteze itendeje,

205 Nka Rutenderi nkuru

 

Itunze n’imbaga yawe.

Iyo tubagara iba ikamwa ntiteke

Tukanywa umuhondo.

Unsanganye Nyamiringa,

210 Wihete Karinga,

 

Wikure amakeba

Uzadukwize amagana.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *