ibindi

Igihugu ni iki?

ICYO IGIHUGU ARI CYO Igihugu  gisobanurwa ku buryo bwinshi bitewe n’uwo ubajije hari abavuga ko ari ubutaka abantu batuyeho abandi bakavuga ko ari abantu batuye ahantu hihariye bafite imico yabo ibatandukanya n’abandi; abandi bakavuga ko igihugu ari abantu bafite ubuyobozi bumwe. Tugiye kureba uko Abanyarwanda bumvaga icyo igihugu ari cyo, bikaba byanafasha abariho iki gihe […]

ibindi

Ikinyarwanda mu ndimi icumi za mbere muri Africa

IKINYARWANDA MU NDIMI ICUMI ZA MBERE MURI AFRICA Ikinyarwanda ni ururimi rw’abanyarwanda, ururimi ariko abanyarwanda benshi bataziho byinshi ndetse bamwe banasuzugura. Muri iki gihe usanga abenshi baruvuga baruvanga n’izindi ndimi. Abandi ntibaranaruvuge na gato cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga. Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga nibo bonyine umuntu w’umunyamahanga ashobora kureba akamenya icyo bari kuvuga atazi ururimi […]

ibindi

Ubuvandimwe n’ubupfura by’Abanyarwanda mu bihe bikomeye

Imibanire y’Abanyarwanda yakunze kugaragazwa nabi uko itari igihe kinini n’abanyamahanga ndetse na bamwe mu banyarwanda ubwabo kubera impamvu zitandukanye. ariko hari ingero zimwe zanze kwibagirana zigaragaza uko Abanyarwanda babanaga by’ukuri. rumwe muri izo ngero turubwirwa na Senateur Antoine Mugesera mu gitabo cye aho agira ati: ” Hari Abatutsi bahungaga bagasigira ibintu byabo Abahutu b’inshuti zabo. […]

abami

INGOMA YA NYIRAYUHI KANJOGERA (IGICE CYA IV)

1.URUPFU RWA MUHIGIRWA Ibintu byamaze gucikira ku Rucunshu, Mibambwe Rutalindwa umwami wa rubanda amaze kuhatotokomberera n’umuryango we : umugore we Kanyonga ka Bushaku n’abahungu be batatu n’abiru ndetse n’abayoboke be benshi, buracya Abega barahahahura; bajya I Runda na Gihara. Bagezeyo Kabare yimika mwishywa we Musinga; bamwita Musinga bamwita Yuhi, Kanjogera bamwegura ku izina ry’ubugabekazi rya […]

abami

INGOMA YA NYIRAYUHI KAJONGERA (IGICE CYA III)

INTAMBARA YO KU RUCUNSHU Hashize iminsi mike, ibyo kwa Mugugu n’iby’I Shangi bimaze kurangira nibwo Rutalindwa ahamagahe Sehene rya Rugombituli w’umwiru. Amutuma I Karagwe ati “genda ujye kundaguriza”. Sehene ajya I Karagwe, agenda Kanjogera atabizi. Aragenda arahatinda. Bukeye ahitira kwa Kanjogera doreko yari yasize Abega n’Abanyiginya babana akayengo batarangana byeruye. Nuko Kanjogera aramubaza ati “Sehene […]

abami

INGOMA YA NYIRAYUHI KANJOGERA (IGICE CYA I)

1.AMAVUKO YA KANJOGERA Kanjogera ni mwene Rwakagara na Nyiramashyongoshyo, akaba umwegakazi. Yavukiye mu rugo rwa se rw’ahitwa I Rugaragara mu Budaha. Ni we wari umuhererezi mu nda ya nyina. Yari uwa kane mu bana ba Nyiramashyongoshyo yabyaranye na Rwakagara, kuko yamucyuye amuvanye mu yindi nzu, biturutse kuko yabonye Rwakagara, akabwira abo bari kumwe ati “Rwakagara […]