Insigamigani

ARATA INYUMA YA HUYE

 

Uyu mugani baca bagira ngo :”arata inyuma ya Huye” bawuca iyo babonye umuntu uhondogera abatamwitayeho. Wakomotse ku ngaruzwamuheto y’umurundi ivugana na Nyarwaya rwa Mazimpaka ahagana umwaka w’1700.

            Igihe kimwe Yuhi Mazimpaka yashatse gutera umurundi witwaga Rusengo rwa Kanagu, umugaba w’ingabo ze agenda ari umuhungu we Nyarwaya. Bageze kwa Rusengo arabanesha ingabo ziratabaruka. Noneho ibwami babibonye batyo baragisha(baraguriza icyatsinda Rusengo); bereza umusozi witwa Huye. Ubwo Nyarwaya asubira kwa Rusengo na none ari we mugaba ariko agenda yitwa Huye.

Mu ngabo batabaranye hakabamo umurundi bari baranyaze kwa Rusengo amambere. Bageze  mu nzira ahamagara Nyarwaya ati:” Nyarwaya!” Nyarwaya aramwiyama. Umurundi ati:”umva mwana w’umwami!” Nyarwaya  ati:”unyita umwana w’umwami umbonye mu ngoma?” umurundi ararakara ati:”nyihorera nitugera mu ngoro ngari mu ngombe kwa Rusengo uzanyitaba ntaguhamagaye!” Nyarwaya ati:”nyabusa si ukwanga kukwitaba ahubwo ni uko natabaye nitwa Huye” umurundi ati”ubwo bwose kubwira intumva byabaye guta amagambo inyuma ya Huye?”

             Barakomeza baratabara. Bageze kwa Rusengo basanga adahari yagiye kurarira I Kuzi kwa Mutaga. Umurudi atangira gutata kuko ariwe wari uzi iby’iwabo. Rusengo arashyira araza. Umurundi abwira Nyarwaya ati:”Rusengo yaje” ubwo Nyarwaya yambara imyambaro y’ubugaba ajya imbere y’ingabo yitwaje intorezo; batera Rusengo. Batungutseyo Rusengo akubise amaso Nyarwaya agira ubwoba; aramubaza ati:”mbe mwana w’umwami” Nyarwaya ati:”winyita umwana w’umwami ntumbonye mu ngoma” Rusengo ati:”mbe mugirwa w’umwami!”  Nyarwaya ati:”unyita umugirwa w’umwami umbonye mu bigega?” Rusengo ati :” izina nguhamagaye ko uryanga ubundi witwa nde?”  Nyarwaya ati:”nabishe nahindutse ubu nitwa Huye” Rusengo ati:” uhinduka ngo ubigenze ute?” Nyarwaya ati:” uko mbigenza urabyibonera”

ati” naje ndi Huye Karuretwa Imanzi y’uburunga nyamunyaga amagana amapfizi agapfana umurindo; naje ndi umugabo Rwakigenda mugabo ugenda ishyamba mugabo uvoma urugina mu magara y’undi mugabonaje wanjwe ay’ubusa ntabwo ngusiga naje”

Rusengo yumvise amagambo ya Nyarwaya biraurakaza. Arihandagaza ati:” ndi kibibi kibunga; ndi kigera cya bizoza; ndi kirashi nyamikanura, naregereje mva I Burundi ngeze I Bunyabungo ngira umukara w’iya Ntegeyimana utihonda ubusenzi nk’inyarwanda; ngira sine riba mu misange y’epfo, iyo nka  zipfa ntizipfe ubusa zikagurwa ibisanga byuje inda z’abarenzi , ibirapfarapfa bikagurwa imisagavu n’imigombora ; akabyosa Ntoki zitoba inkwanzi( umugore we) umukobwa wa Ntawumwanga;ati ngira na Nyil’imiringa irindwi umukobwa wa nyamulinda , waje ku mpeshyino ku ruhira ukubanza ari umutembabarenzi; ati ngira n’urusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke rwamugeza mu isezeraniro rukamusoka isonga y’ururimi; Nyir’uburundi ati”sabwa”.

Ubwo bahera ko barasakirana bararwana. Rusengo akubita Nyarwaya inshuro amusumiye; agiye kumusubirana I Kuzi kwa Mutaga , wa murundi agoboka Nyarwaya  afata Rusengo amaguru ; Nyarwaya aramubyukana amukubita intorezo ye amuca igihanga. Wa murundi abwira Nyarwaya ati:”sinakubwiye ko nitugera mu ngoro ngali mu ngombe kwa Rusengo uzanyitaba ntaguhamagaye”

Nuko amaze kumwica banyaga umukara w’iya Ntegeyimana, anyaga Sine riba mu misange y’epfo iyo nka zipfa ntizipfe ubusa zikagurwa ibisanga byuje inda z’abarenzi ibirapfarapfa bikagurwa imisagavu n’imigombora akabyosa ntoki zitoba inkwanzi umukobwa wa ntawumwanga anyaga Urusaro rwa Nzikwesa ruresaresa umusore mu museke rwamugeza mu isezerano rukamusoka isonga y’ururimi nyir’uburundi ati :”sabwa” anyaga nyir’imiringa irindwi umukobwa wa Namulinda waje ku mpeshyi no kuruhira akabanza ari urutembabarenzi;anyaga n’ibindi n’ibindi baratabaruka. Bageze kwa Mazimpaka bamurika iminyago n’igihanga cya Rusengo ariko Nyarwaya ntiyamurikira se za nka n’abagore yanyaze. Aragororerwa kuko yagize ubugabo akica Rusengo. Amaze kugororerwa abarezi baca hirya bamurega ko yasigaranye ibyiza yakuye kwa Rusengo.

Mazimpaka  atumiza Nyarwaya,ahageze baramufata baramuboha. Wa murundi wamutaburuye amusanga ku ngoyi; yambara ubusa aza asaba Mazimpaka amata. Undi arayamuhamagariza. Umugabo amaze kuyanywa ati:”reka ninywere amata, umwana w’umwami anera ingoyi ngo arazira imbwakazi z’ abapfakazi bo kwa Rusengo”. Mazimpaka abyumvise arababara ati:”ubonye ngo nihorere umwana ubusa kandi  yarangiriye akamaro!”amuca ku ngoyi ayisubizaho abamuregaga. Nyarwaya amaze kuva ku ngoyi yibuka akamaro wa murundi yirrirwa amugirira; yibuka ko yamukuye mu iriba abashi bagiye kumwica yibuka ko yamutangiriye I Kuzi Rusengo agiye kumujyana kwa Mutaga kurarira yibuka n’iyo ngoyi amuciyeho ahera ko aramugorera amuha inka n’ingabo.

Amaze kumugorera ba barezi basubira kwa Mazimpaka barega wa murundi ngo ni umurozi wa Nyarwaya. Umurundi arafatwa arabohwa. Bamaze kumuboha Nyarwaya arashengera , asanga aboheye ku nkike. Amurebye ati:”  wa murundi ko arareba nk’umurozi” umurundi aramusubiza ati:”koko abanyarwanda muri ba”mutisasirwa” : nakurengeye bakuroshye mu iriba mbonye ureba nk’umwana w’umwami nkuvanamo ndakuzana  mkurengera Rusengo agiye kukujyana kwa Mutaga kurarira ubutagaruka, nkurengera so amaze kukubohera amahamihami umaze knshima urangororera none igihugu kibonye unkijije kimpindura umurozi nawe wibagirwa akamaro kanjye umpinduye umurozi”

Nyarwaya abyumvise yihutira gukoma yombi abwira se ati:”ndagusaba ko umurundi wanjye ashoka ; yirabura agatangwa ariko adapfuye azize ubusa” Mazimpaka abyumva vuba ati:”koko nibamushore wenda yaba arengana”. Bamushora inkoko barayitega basanga yeze. Imaze kwera bamuca ku mugozi. Umurundi ahakwa na Nyarwaya arakira asazira mu Rwanda arusigamo umugani Ntibisasirwa n’uwo kuvuga inyuma ya Huye; igihe yahamagaraga Nyarwaya ataziko bamuhimbye irya Huye undi akamwihorera. Ngiyo inkomoko yo kuvuga ngo :”naka arata(amagambo)inyuma ya Huye. – Guta inyuma ya Huye = kubwira intumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *