Insigamigani

AGEZE AHARINDIMUKA

 

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wari ufite ibintu hanyuma akaga kakabimumaraho agasonza isangu ; ni bwo bavuga ngo “Naka ageze aharindimuka !”

Wakomotse kuri Rugara w’i Giseke na Nyagisenyi ho mu Busanza (Butare) ; ahagana mu mwaka1900.

Mbere y’aho ku ngoma ya Rwogera, hateye inzara bayita Rwarugereka yaje gukomera ku ngoma ya Rwabugili. Ubwo mu Karere ka Busanza Nyiramavugo nyina wa Rwogera yari ahafite umuhingisha w’i Bwami witwa Rugara, arahingisha bituma aba umukungu muri ako karere atwara ka Giseke na Nyagisenyi (ahitwa Ruhashya ubungubu).

Aho Nyiramavugo n’umuhungu batangiye (bapfiriye) hima (hajyaho) Kigeli Rwabugili, yimana na nyina Murorunkwere. Murorunkwere azungura urugo rwa nyirabukwe. Rugara agumya kumubera umuhingisha. Inzara iranga irakomera ; abanyabusanza bakajya guca inshuro kwa Rugara akabaha ibyo bararira. Bajya i Bwami gufunguza bagatuma kuri Rugara akohereza imboho zo kubaha.

Bukeye abashonji bagikanyakanya b’i Busanza bajya inama yo kwiba Rugara ; bamusahura ibigega n’imitiba barabyeza. Ariko atinya kujya kubivuga i Bwami. Hashize iminsi i Bwami bamutumaho ngo yohereze imboho zo guha abashonji. Intumwa iregenda, iti “l Bwami ngo zana imboho zo guha abanyanzara ». Rugara abyumvise, ati “Mbigenje nte ! Ko natinye kubibwira i Bwami none nkaba ndafite imyaka yo kohereza !”

Biramushobera yigira inama yo kujya kubwira i Bwami ko imyaka yashize. Aragenda abibwira Nyirakigeli Murorunkwere. Abashonji babyumvise batera hejuru, bati “Imyaka irahari turabizi, ibyo Rugara avuga ni ukwangirira ngo abone uko abigulisha.” Nyirakigeli ararakara abaza Rugara, ati “Imyaka yanjye yamazwe na nde ?” Rugara aribaza ati nimvuga ko yashize barabona ko mbeshya, kandi nimvuga ko yibwe barambaza icyatumye ntabivuga mbere. Ahitamo kwicecekera.

Nyirakigeli ahamagaza abantu arabatuma, ati “Nimujyane na Rugara mundebere ko imyaka ihari kandi mugarukane.” Intumwa ziragenda zisanga nta myaka irangwa i Giseke. Babaza Rugara bati “Ibi bigega n’imitiba bingana bitya byamazwe nande ?” Rugara arasubiza ati “Barabinyibye ntinya kubibwira i Bwami.” Abandi bati « Aba bantu bangana batya batuye ku rugo rwawe hamwe n’abararirizi babibana ibintu bate ? Abashonji bavuze ukuri ubanza koko warabigurishije.”

Barahindukira bageze i Bwami babwira Nyirakigeli ko nta myaka iri kwa Rugara koko ; bongeraho ko koko ashobora kuba yarayigurishije. Nyirakigeri abaza Rugara ati “Mbwiza ukuri aho wanshyiriye imyaka” Rugara ati “Barayibye.”

Nyirakigeli ararakara yitera hejuru abaza abari aho ati “Uyu mugabo nkwiye kumugenza nte ?” Abandi barahora. Abonye ko bacecetse ati “Ntabwo mutanga ahubwo nciye iteka ko ntaho azatura.”

Nuko Rugara arasenyerwa, aragenda ajya mu nshuti ze z’i Kinyamakara, araharara arahasibira. Za nshuti zimenye ko i Bwami baciye iteka ry’uko atazagira aho atura zigira ubwoba ziramwirukana. Rugara arahambira n’abana n’umugore. Araboneza ku musozi wa Rukondo h’i Bufundu (Gikongoro) hari ku nshuti ze, aharaye rimwe na bo barabimenya baramwirukana. Bamaze kumujujubya, noneho yigira inama yo kujya i Rubona mu Nyaruguru ku bavandimwe be. Yashakaga kuzambuka ngo ajye i Burundi.

Ashyira nzira aragenda n’inzara nyinshi, aterera igisi cya Kigasari ageze mu gikombe cy’imanga ya Birogo isereri iramugusha atemba muri iyo manga arashenjagurika akurizamo gupfa. Umugore n’abana nabo inzara irabanogonora.

Nuko uwo mugani waduka ubwo ukwira u Rwanda, kuva ubwo babona umuntu usabayangwa kubera inzara y’isangu kandi mbere ari we umukiro wabarizwagaho bakamugereranya na Rugara bati “Ageze aharindimuka aka Rugara“.

Aharindimuka = Imanga y’intagendeka.
Kugera aharindimuka = Kuba mu makuba y’injyanamuntu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *