Insigamigani

ABAGABO BARALYA IMBWA ZIKARYORA

 

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w’igitinyiro akoze icyaha aho kukimuhanira bakakigereka uwo bali kumwe by’amaherere, akaba ali we ugihanirwa, nibwo bagira bati “abagabo baralya imbwa zikaryora” Wakomotse kuri  Sabuhoro bwa Rwishyura w’I Mukarange mu Buganza bugana u Mutara(Byumba) ahasaga umwaka w’I 860.

Ubwo hali ku ngoma ya Rwabugili, Sabuhoro uwo akaba yaravaga inda imwe n’uwitwa Nzigiye, bombi bakaba bene Rwishyura w’umugaragu wa Rwigenza. Rwishyura amaze gupfa, Nzigiye aba ali we umusigalira mu buhake kuko yari azwi kurusha Sabuhoro, yari azi gushyenga no gusetsa mu biganiro no mu bitaramo bituma nyirabuja amutonesha byimazeyo, bigeza ubwo bajya baryamana kuko yamwigizeho “nduhura”(=umugaragu umara nyirabuja ikigiligiligi baryamanye).

Nuko muka Rwigenza amaze gukunda Nzigiye  bitihishira bituma bagenzi be bamugilira ishyari. Bagumya kubihurahura. Aho bigeze barerura bamurega kuri shebuja, bati ”buriya butoni Nzigiye afite ku mugore wawe ntahandi abukura ni uko baryamana”. Ubo Rwigenza ntiyabitaho kuko yakundaga uwo mugore cyane agakunda na Nzigiye ku bya biganiro yagiraga. Bagumiliza kumureguza bigeze aho Rwigenza arabyemera. Abwira abo barezi  ati “ikizabinyemeza ni uko muzamugenzura mukamufata, naho gukeka gusa ntibyahana umuntu” Abarezi bati “Ibyo si agatinze ni ejo tukamugushyikiliza!” batangira ubwo baramugenza.

Ariko hagati aho iwe asigarirwaho na Sabuhoro. Bidateye kabiri muka Rwigenza atuma Sabuhoro kuri mukuru we; ati “ Ugende umbwirire Nzigiye anyitabe vuba kandi muzagarukane. Sabuhoro aragenda arabimubwira . koko baragarukana. Bageze kwa Rwigenza Nzigiye aramukanya na nyirabuja banzika ikiganiro barashyengashyenga by’abakumburanye;bigeza aho akaryana mu mpuzu no mw’ihururu karabuguga barabugwabugwa. Muka Rwigenza ahamagara Sabuhoro aramwongorera ati “heza abari aho bose hasigare Nzigiye nawe gusa”. Sabuhoro arabaheza; bamaze kugenda nyirabuja  aramubwira ati “hagarara mu rugo uheze  hekugira uwinjira mu nzu umu”

Abarezi ba Nzigiye baba babikenze; bajya  mu gico inyuma y’inzu barubikira, nyamugore na Nzigiye banzika ibyabo. Bamaze gushyikirana abubikizi baza biruka. Nzigiye yumvise imilindi ahubuka ku buriri arasimbuka abacamo aranduruka. Sabuhoro asigara aho ahukwahukwa. Babonye Nzigiye abasize bafata murumuna  we;  bamukubita inshyi bamushyira Rwigenza. Bamumugejejeho bati “ twafashe Nzigiye kuri ya magambo twavuganye araducika, none tukuzaniye murumuna we; kuko  ari we wari ku muhezo”

Rwigenza abyumvise  ararakara ategeka ko baboha Sabuhoro kuko nawe atari karembe. Bamubohera mu nzu muka Rwigenza arimo. Bakomeje kumushungera bumva amagambo y’amatakirangoyi  yavugaga , bituma nyirabuja agira ibitwenge nubwo yari yamanjiriwe afite ikimwaro aratulika araseka. Sabuhoro yumvise uwo mugore na we amusetse ariyumvira ati “ naruha sabutindi Sabuhoro naruha! Ubonye ngo uwasambanye acike  uwo basambanye nawe yubahuke anseke! Ati “ abagabo bararya imbwa zikaryora!” iyo bashatse baravuga  ngo “…imbwa zikishyura”

Abari aho bose baraturika baraseka inkwekwe isaguka inzu; bituma na Rwigenza ashira uburakari na we araseka, ndetse ategeka ko babohora Sabuhoro. Baramubohora . amaze kuva ku ngoyi akurikira mukuru we bagenda uruhenu bajya gukeza i jail kwa Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro. Nzigiye ahagabana inka z’amagumba ngo azaziguze; ariko aho kuziguza  aziragirira iwe I Mukarange zirondoka zibyara inyana z’imishishe zisa na bike.

Bukeye Rwabugili  yugamayo abonye iyo mishishe Nyirakayogera muka Nzigiye afashe neza , bituma agabira umugabo we u Mutara wose n’inka zitwa urugaga. Nzigiye aratunga aratunganirwa ya magambo ya  Sabuhoro yavugiye ku ngoyi asetswe  na nyirabuja nayo abona umwanya mu bitaramo kwa mukuru we. Bitinze aramenyekana n’ibwami, bituma Rwabugili amugabira inka zitwaga Akarema.

Nuko kuva ubwo ayo magambo yakijije Sabuhoro aramamara ahinduka umugani  bacira ku muntu woroheje babonye yitiriwe icyaha cy’ukomeye bakagaragaza ako karengane, bagira bati “abagabo bararya imbwa zikaryora”-kuryora  kwishyura by’amaherere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *