Kwibohora

9. URUGAMBA  RW’ UMUJYI  WA  KIGALI (1994)

Inkotanyi magana atandatu zari zimaze amezi atatu arenga mu birindiro bya CND. Amezi atatu kuri zo yari ahagije kugira ngo zibe zimaze kumenya environnement ( social et geographique). Rimwe na rimwe zabaga zaherekeje abanyepolitiki hirya no hino muri uwo mujyi kandi zinakora ubutasi mu rwego rw’abatekinisiye. Zari zizi rero uko ibigo bya gisirikare muri Kigali biteye n’uko birinzwe.

Lt Col. C. Kayonga yari yarangije amakompanyi ye ane uko yazitabara biramutse bibaye nabi kuko umwuka w’I Kigali ntabwo watangaga “guarantee” yo kutabyutsa imirwano. Ubwo hagombaga gutera kugirango wirindire mu birindiro bigoswe na za batayo zigera kuri indwi.

Ibyo rero niko byagenze indege iraye ihanutse ubwo hari ku itariki 07/04/1994. Gutera kwari ukwirinda no kurinda abo bari bashinzwe kurinda. Muri CND hari abanyarwanda benshi bahafatiwe n’imirwano naho abandi babaga biyiziye mu rwego rwo gusohoka no gusabana n’ingabo nshyashya barasohoka baratah muri ako kaduruvayo. Benshi barishwe nyamara abahasigaye benshi bararokoka. Amasaha yageze ku munani uruhushya rwo gusohoka mu ndacye rwatangiwe ku mulindi ( ya capitale yo mu majyaruguru). Aho izo nkotanyi zo muri CND zabaga zifitiye igishyika niho zagombaga kubanza gutera. Aha mbere hari igitero kizaturuka muri Camp GP hariya kuri rond point, ahandi hari mu cyarekezo cya REMERA na KANOMBE.

Ni na ko byagenze kuko Inkotanyi  (Kompanyi imwe) zitwaga CHUI (bivuze ingwe) basohotse, bagana iya Rond Point kuri ayo manywa y’ihangu! Iyo Kompanyi yasohokeye kimwe n’izindi. EAGLES (bivuga ibisiga) hamwe na SIMBA (bivuga intare) ndetse na TIGERS (bivuze ibicokoma). Ubwo ntibagendaga bose kuko hagombaga gusigara abarinzi ba C.N.D. cyangwa abaributange umusada.

Abasirikare ba CHUI bafatanye n’aba G.P habaho agatambara gashyushye na za Bulende zari zije gutera CND. CHUI yahise ibona umusada wa TIGERS maze basunika urwo rukuta rwa za Bulende. Bwagiye kwira basatiriye Rond Point ubwo imihanda iba irasibwe, bacukura indacye baraguma baramenana. Intego ya CHUI na TIGERS byari ukuzitira aba GP kugira ngo badatera. Ntabwo rero byari ukuvana aba GP mu birindiro kuko ntabwo byari gushoboka bitewe n’ubuke ndetse n’ibikoresho bike kuko twabonye ko bari baremerewe utubunda tugufi rwo mu ntoki.

Baragumye rero baraburabuza Camp GP kugeza igihe ikizava i Kisaro kibagereyeho. Izi kompanyi zahanganye n’aba GP iminsi itatu amanywa n’ijoro kandi inkotanyi ikomeretse ntigire gisimbura! Kubera ko aba GP nabo bari bakomeretse imitima ntabwo baje kwibaza ukuntu barwana n’abantu badafite aho bavana renfort! Iyo baza kuba batarangamiye kujya kwica, baba barazikubise inshuro. Ubwo Priorité zabo zari izindi iza CHUI na TIGERS na zo ari izindi. Andi makompanyi ya 3eme bataillon (600 ya CND) na yo yari yanyanyagiye Abitwaga EAGLES (ibisiga), no bo batesheje iza leta zari zigiye gushwanyaguriza MINUAR hariya kuri stade kuko MINUAR yo aba GP bari bamaze kuyicamo Ababiligi 11 bari barinze nyakwigendera Agathe UWILINGIYIMANA, Minisitiri w’intebe wa mbere w’umutegarugori mu Rwanda! MINUAR yari yamanitse amaboko yataye ibibunda hasi kandi irinze Mr Twagiramungu! Ubwo na we yari yangendeyemo uretse ko ubu aba abarirwa mu ntwari zazize ibitekerezo bizima ugendeye ku by’icyo gihe! Eagles yafashe stade Amahoro ndetse yicumamo ifata za REMERA hareba KANOMBE. Baje guterwa inkunga n’abasirikare ba Kompanyi y’ikigo kuko ku Gishushu habarirwaga interahamwe nyinshi za zindi zari zishinzwe gukora amalisiti y’abinjira n’abasohoka muri CND.

Ingabo za CHUI zo zihereranye aba FAR bari birunze hakurya ya CND kwa Dr Nzirorera mu kizu cyaje guhungitamo Abanyarwanda benshi b’inyangamugayo bagiye bacika ku icumu muri iyo mirwano. Ubu turavuga imirwano y’iminsi itatu gusa ariko yari inkundura. CND yo yari yabaye ikiryoheramabombe! Ubwo imbere muri CND harimo abantu benshi n’inkomere zivanze n’abasirikare n’abasivile. Izo ku Kisaro zari ziri nzira, zimwe zimaze kugera I Mugambazi kandi zirwana.

600 za CND zaratabawe.

Hari imitwe yari iteganijwe gutwara umusada I Kigali zari eshatu zuzuye zatsimbuye ku Kisaro mu ijoro ry’iya munani (08/04/1994) dore ko igihe cyose iyo tariki nayo yari imaze kuzihira. Itariki ya 10/04/1994 mu gihe cya saa kumi, nibwo iza mbere zahingutse hariya za Nyarutarama zambukiye I Kabuye. Major REKAYABO yasanze umujyi waracitsemo ibice nka BEIRUT yo hambere! Izo zaraye zihageze zahise zifata pozisiyo nyuma y’izindi zimaze gatatu zihanganye. Inkotanyi zari zivuye KISARO na KIVUYE zari zifite umunaniro ndetse zimwe zikiri nzira ku buryo n’ubwo zazanye umusada iryo joro zitariburwane iyo mu gisirikare haba harimo demokarasi! Icyo gihe ntabwo byashobokaga kuko hariho imipango igomba gukorwa cyangwa Abanyarwanda bagashira.

Ingabo za CND rero zagombaga gukomeza gahunda yo guhashya FAR mu birindiro byari bihanganye cyane. Eagle na Simba byahise bikora “reorganization” (kwisuganya) ku wundi munsi zigaba igitero kuri REBERO ziciye ETO na Nyanza. Zaciye I Nyanza (Kigali) zisanga interahamwe zishe ziraruha maze zirataha ariko huzuye imirambo, inkomere n’abahorogomaga barikanga bagira ngo ni interahamwe zigarutse guhumbahumba!

Abandi bazisabaga kubarangiza babona nta maherezo! Zatoratoye abataravamo akuka maze zibazamukana ku I Rebero zijya gukanda. Imirwano ya REBERO yatwaye amasaha agera kuri abiri n’igice iza FAR ziriruka. Ibya REBERO l’horizon mu gikoni cya KINANI murabizi! Hari ka Parc gato karimo udukoko n’utundi twaje guhembura inkwakuzi! Ngo muri iyo parc harimo inzoka n’inziramire, harimo ingagi n’ingona, hari inguge n’inkima, ngo tumwe twagiraga igihagarararo nk’icy’umuntu!

Ubwo hari urusasu ruvugiriza, inyota n’inzara ku ngabo za CND n’inyamaswa za l’Horizon! Ubwo amaherezo hagombaga kubaho “evolution naturelle” aho umusirikare arwana ashonje aba ari hafi y’intare kurusha umuntu maze amategeko kamere akaba ariyo agenderwaho (yimikwa)! Inziramire zo zisanzwe zigira imihore idasanzwe ku buryo mu mahanga amwe n’amwe zitekwa kuri “dinner” y’ubukwe nk’inyama special. Ariko ngo akenshi byakorwaga mu ibanga, mu kijima!

Ariko hagati aho ibyo twasimbutse ni uko Kompanyi ya Eagles yabanje kugaba igitero ku birindiro bya Kantano baciye munsi y’ubutaka mu gihorobwa gitwara amazi yose ava mu nganda za Gikondo n’ahandi hanyuma bagahura n’insanganya zikomeye zirimo za bulende zirenga icumi n’abasirikare barinze agace ka Etat-Major.

Aho batungukiye basohoka muri uko kuzimu basanze bagoswe imbere n’impande ku buryo barashe ako bashoboye barangiza bakigarukira inyuma. RTLM  rero yari kuri gahunda y’ibirindiro byari biyibangamiye cyane maze bavayo bakubita agatoki ku kandi bati buriya risubiye aho rizarengera! Ntabwo hateye gatatu, izinfi ngamba zirafatwa maze “rupimyi” wari kuri Katyusha ayoherezamo igikomporo kimwe iba inkomere ndetse na Noheli ahasiga akaguru! RTLM bwarakeye ijya gukorera muri Bulende Nyakwigendera Kantano arakomeza ayobora urugamba rwo gutsembatsemba.

Ingemu yo ku I Rebero yari ingume!

Inkotanyi kwijandika zari zisanzwe zarabimenyereye ariko kuri Rebero kari kazikozeho pe! Ibirindiro byari kuri CND. Iza mbere zagiyeyo zaje gutabarwa n’izindi zari zije ziva kure maze na zo zihita zifata iya Nyanza ku gasozi kareba umuhanda ujya I Bugesera no kuri Station Satellite. Ariko haje kuba imirwano itoroshye ku I Rebero, ibitero bya Adui bitagira ingano. Kubera ko FAR yari yarataye iyo pozisiyo kandi bafite ubwoba bwo guta Mont Jari. Byabaye ngombwa ko bazajya biyahura kureba ko aho handi batsinsura.

Byarananiranye bamaze gutera i Rebero nk’inshuro eshanu kandi bakahababarira bya cyane. Ntibivuze rero ko inkotanyi zo zitigeze zihababarira. Na zo zagiraga inkomere ndetse zitagira n’amazi, icyo kurya cyangwa amasasu kubera ko amayira ari afunzwe zizengurutse ahantu hose. Byabaga ngombwa ko zingemurirwa ibiva muri CND, maze inkomere na zo zikavanwa yon a zo zijya mu bitaro byo muri CND na none. Nubaza uko zapfumuraga muri uwo mwanzi inzira yose uzumirwa! Zagendaga zirwana zikoreye amazi n’amafunguro zikagaruka zirwana zikoreye inkomere mpaka CND. Ibyo ni ukubibarirwa.

Haje kuza umunyamakuru w’umwihanduzacumu ati ndajyana na zo. Yari Umufaransa. Yaremerewe bati nupfa haraba havuyeho umwe, bati nukira uzabarira Abafaransa ko bakwiye kurekera aho kwihambira ku muguta inka yarapfuye! Ntabwo yapfuye ahubwo yohereje amafoto y’ibyo yabonye! Iwabo bagomba kuba baramwise icyitso cyazo! Byari ngombwa ko nyuma inkotanyi zigemura zigenda zisimbuka za bulende, zigashinga ibiraro by’ibiti vuba vuba ubundi bukazikeraho ari ho zikigera kuri kariya gasozi. Iyo byagendaga bityo, zarahirirwaga zigataha ijoro cyangwa zigasanganirwa n’izindi zishakisha inzira nshyashya!

Guhungisha abacitse ku icumu (Evacuation)

Ubwo ntaho turagera intambara kuko yaje kuba inkundura nyuma ya Mata 1994. Ariko inkotanyi zarwanaga zikora n’akazi ka CICR ubusanzwe ikwiye kuba yarakoraga. Aba mbere mu bacitse ku icumu bari buzuye CND ku buryo byageze aho biba ngombwa ko hashyirwaho amayira yo kubatwara kure y’imirwano. Ntabwo biba byiza kurwana uri kumwe n’abasivile benshi kuko iyo bahangayise, na we uba ufite ikikubangamiye. None rero kugira ngo babe bakugwa mu maboko bikaba akaga, abasirikare batabaye iza CND baje basiga ikirari kandi kirinze.

Iyo nzira yagombaga kugumaho kugira ngo iz’inyuma zibone uko zitabara iz’imbere. Hagombaga gushyirwaho umuhanda nyabagendwa kugira ngo imodoka zikoreshwe akazi k’ubutabazi kihute. Ubwo umuhanda Kigali-Byumba byabaye ngombwa ko ufungurwa. Cyakora waheraga kuri CND ugaca I Nyarutarama ugana I Kabuye kuri Kaburimbo. Ngiyo inzira yaje kuba nyabagendwa itwara abacitse ku icumu ndetse nyuma ikajya itwara inkomere mu bitaro bya Byumba.

Ukwezi kwa Mata kwagiye gushira Kigali isakijwe na za batayo zigera kuri enye kandi zarafashe ibirindiro ku dusozi tuzengurutse umugi. Icyo nabongereraho ni uko umusozi wa Rebero imirwano yahoo byaje kugaragara ko hari umusirikare wa FAR wari warihishe mu kizu kimwe kiri mu maboko y’inkotanyi. Uwo mucengezi yari afite Radio ya Communication bityo akavugana n’abandi ku buryo gushellinga byaboroheraga bakaboneza bidasanzwe. Uwo mucengezi bamufashe hashize igihe kandi ibibombe bibamereye nabi.

Mu nyandiko y’ubutaha tuzareba uko izindi batayo zitari CND zaje kuyitera inkunda mu guhirika abatabazi bakimurira Kapitali I Gitarama kwa Karamira maze itsembabwoko ry’epfo rigashyirwa muri gahunda.

 

Capt Ndore Rurinda

Hifashishijwe ikinyamakuru “Ingabo : Werurwe 1997”

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *