Kwibohora

8. IBITERO NJYANABANTU (1993)

Icyemezo cyo gutera cyageze aho kirafatwa kuko ntakundi byajyaga kugenda. APR yari igizwe na Unite zigera ku munani kandi buri imwe igizwe na Kompanyi umunani cyangwa icyenda. Buri unite yabaga yihagije gutera ikitabara ikanarinda aho ifashe. Byabaga ngombwa gacye ko zitabarana. Buri unite yabaga ifite inshingano zayo yo guhirika position za aduyi zirenga icumi.

Inkotanyi zari zikizi gutega rugondihene kandi zishoboye no gusatira zikasa! Inzirabwoba zari zibizi ariko akavuyo kakazibuza kubyitegura kuko mu ijoro ry’iya 7 Gashyantare zaratunguwe kuva Ngarama kugera Nyamagumba muri Ruhengeri! Kuvuga ngo ni ugutaruka, gutera byari ugusimba kurenga za position nka 15 maze mukaziryama inyuma ahasigaye abandi basigaye inyuma bakazihitana.

Nta bintu bibi nko guterwa uturutswe inyuma n’imbere utazatabarwa cyangwa ngo winyagambure. Ibyo byari bisanzwe ariko bigakorwa ahantu hake cyangwa hato. Mu ijoro rimwe gusa, zari zageze muri positions z’imbere : Ngarama, Kisaro, Base, Kirambo, Camp Muhoza, Nyamugumba… zijanditse. Iya 08/02/1993 saa moya urusasu rwa raririmbaga. Ntaho zafashe ngo zirekure keretse Nyamagumba zashatse kurimbukana n’umusozi zikawihorera.

Mu minsi igera ku icumi, za positions zabaga zazingiwe zari zavuyemo hafi zose. Inzirabwoba zaratatanye zipfumuranya hagati zigira I Kigali cyangwa ahandi hari hataragerwa. Abafaransa barahurujwe biba iby’ubusa. Batayo nyinshi z’inzirabwoba zarasambutse akenshi kubera ko bamwe babaga baguye ku rugamba benshi bakomeretse abandi benshi batawanyitse abayobozi bazo batazi ukobababara. Iki gitero cyarashakuje cyane maze amahanga abona kubona uko ikibazo giteye bati : icyakora ibyo ari byo byose nimurekere aho maze ibisigaye mubigarure Arusha.

KUGARUKA INYUMA

Nyuma y’iminsi 28 gusa ibirindiro byose byari byacinyiwe nta aduyi ukimangamanga hagati muri icyo gihugu gishyashya cyuzuye Inkotanyi (Inkotanyiland). Isi yose yashyizeho akayo ngo zizunamure icumu kandi ngo zisubire mu birindiro. Leta yaratakambye kuko yabonaga itashobora kumvikana n’abantu bayifashe mu ijosi.

Byumvikanaga ko utajya kumvikana Arusha kandi zihagaze kuri Base na Rurindo, abanya Ruhengeri na Gisenyi batazajya I Kigali kandi muri iki gihugu ibirayi bibuze amaraso yahagarara! Abajyaga Arusha nabo bahahaga ibirayi nk’abandi banyarwanda. Ariko ikindi cyari uko FPR nayo ntanyungu yabonaga mugufata icyo gihugu cyose cyane cyane ko intego yo gukubita akanyafu yari yagezweho kandi neza.

Gusubira mu birindiro byari bivunanye kuri ba basirikare bamwe bari bageze bugufi n’iwabo bakumva ubutaha ari ugutera intambwe imwe bakaba baratashye.

Abasirikare twumvaga ari nko kwamburwa ibyawe kandi ntahandi biraba ko ingabo zitatsinzwe zigaruka inyuma! Ntaho byigeze biba nk’uko hari byinshi zakoze bitigeze bibaho ahandi, zagezaho zirabyemera. Kandi zari zinasobanukiwe politiki. Habayeho “Zone Tampo”, hahandi hasaga na ka kanya ko kuri Douane hagati y’ibihugu bibiri Zone tampo yaritegekaga kandi impande zombie zikahategekana.

Haberagamo utuntu twinshi tutakemewe n’amategeko ariko ntayari ahari! Inkotanyi nazo zari zimenyereye santimetero: kwidagadura byabaga ngombwa ariko zambaye gisiviri n’imbunda zihishe mu bikote byazo. Iyo zone ntacyo yari itwaye cyane kuko nyuma bibaye ngombwa zarongeye zirayisimba zigera I Kigali n’ahandi. Zamaze gutanga gasopo zigarukira mu birindiro zirongera zirategereza!

Capt Ndore Rurinda

Hifashishijwe ikinyamakuru “INGABO”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *