Kwibohora

7. KWAGURA IBIRINDIRO (KAMENA 1992)

Imbunda zaragumye zirakaka muri Byumba na Ruhengeri, santimetero ivukamo ibirometero bucyeye umujyi wa Byumba ziwugwa gitumo ngo koco maze I Kigali birahinduka tugana Arusha tugaruka muri politiki. Arusha nayo yari urugamba ariko tuzaba tuhagera nyuma twitabaza abahanga baharwaniye. Muti ese Byumba byagenze gute? Na njye icyo gihe byarantunguye ariko naje gusanga abenshi baratunguwe keretse bene gupanga iyo nkundura. Ibyo ari byo byose zarongeye zitwikira ijoro, zica iy’ubusamo mu cyayi cyo ku Mulindi zigenda zicenga pozisiyo za aduyi za Kaniga, Mulindi, Mukono na Mukarange zityo zikanyorosha. Muri biriya bice hakunze kuba hari igihu nyuma ya saa tanu z’ijoro wacyongera umwijima bikaba icuraburindi ! ingabo za Leta zari kuri bariyeri y’ahitwa Maya nizo zakubiswe saa sita z’ijoro baguwe gitumo.

Ubwo ryari ijoro ry’itariki 05/06/1992 rishyira iya gatandatu. Umupango ariko ntabwo wari uwo gutera Byumba mu mujyi gusa ahubwo n’ibindi bice byagombaga gufatirwa cyangwa gutererwa rimwe na Byumba kugira ngo abatewe badatabarana. Ni ko byagenze aho zimwe zafunze umuhanda wa Byumba uca mu Rukomo. Indi mitwe nayo yagombaga guturuka inyuma aho za zindi zaciye zigenda zivumbura aduyi wasigaye yihagiytse muri za Mulindi, Kaniga, Muyumbo Mukarange n’ahandi. Indi mitwe yagombaga kwambuka ikava muri Butaro igatanga renfort itungukiye muri za Kivuye zigakora icyo zitaga “Flanking” cyangwa “contourner” ubwo twabyita guturuka mu mpande. Ibyo byose niko byakozwe uretse ko bitagenda nkuko bene gupanga babyifuza ariko Byumba yabaye success ikomeye mu mipango ya RPA.

ZATELEFONNYE I KIGALI

Mu ma saa munani y’iryo joro 06/06/1992, nibwo izambere zari zimaze gufata pozisiyo inyuma y’ikigo cya gisirikare I Byumba ariko kubera ko zari zavugije urusasu rumwe kuri bariyeri ya Maya, inkotanyi zasanze inzirabwoba ziri maso zagize ubwoba! Butaracya mu ruturuturu inyinshi zari zatorotse ikigo mu rufaya izindi zibuze uko zivamo zigira kasha zirasa za morutiye zose zibaho zigira ingunge. Abayobozi b’icyo gitero cy’inkotanye bahise bafata icyemezo cyo kuzingira inzirabwoba nke zari zigize kamugunguzi maze zikigira imbere guhashya izayabangiye ingata ari nako zishinga za ambushi ku muhanda uva I Kigali kugira ngo iziva I Kigali zizanye umusada zikomwe imbere.

Umuhanda wa Rukomo nawo wari wafunzwe ndetse Major Bivugabagabo yacitse ku icumu gikomando yaguye mu mutego w’inyenzi. Ibintu byari bisigaye byihuta cyane inkotanyi z’I Karama zari zitaramenyera uwo mujyi ahanini ugizwe na za kiliziya n’ibitaro by’I Nyarurema ndetse niki etage cya Mujinya na robine imwe ku muhanda zijya kumva zumva ngo izindi zakoze ambushi kuri kaburimbo ijya I Kigali mu minsi mike cyane. Na ndetse ahubwo iza Karama zari zagiye imbere zafashe Muhambo, ariko nta kaburimbo nta telefoni n’umujyi mugali. Byumba hari telefoni ku buryo izambere tayari zari ziri gutelefona abanyarwanda bagisinziriye I Kigali! Zimwe muri zo zari zikizi nomero! Izindi zashakiye mu mashakiro nomero ijya I Kigali gusa ariko izari zigifite umupango zatelefonnye kuri perezidansi uyifashe yabaza ati ni nde tuvugana undi ati “ndi Inkotanyi” bagira ngo barikanze iti kandi nagira ngo mbamenyeshe ko ubu ndiho ntelefonera I Byumba kuko umujyi twawigaruriye cyane. Ngo ngo iki? Ngo ni kweli twafashe Byumba kandi turakomeje tuza I Kigali. Uw’iyo yatega amatwi ( kandi benshi bo muri ibyo biro bari bazi kunyebangira) akumva koko inyuma iyo urusoro rurimo kwasa amatwi akagira ngo ararota agahita akubita telephone hasi ngo hatagira undi mushingamatwi wamenya ko uwo yarose avugana n’inyenzi, byaba byo se cyangwa indoto.

Naho bene kuzikunda mu mago yabo bati “ mube mwihanganye tubwire abandi batazagira ngo ni ukurota! Ubwo bagahamagarana ngo muze mwumve noneho zigeze na Byumba. Ubwo mu mujyi w’I Byumba abanyeshuri bo muri APAB bari mu mitima yo kwijyanira nazo cyane cyane bamaze kubona aria bantu badafite imirizo n’amatwi nk’ayagacurama. Reka dusubire aho twari dukwiye kuba twatangiriye!

INTEGO Y’ IGITERO CYA BYUMBA

Ibitero byose byabaga bifite intego nawe uzi yayindi yo gukubita aduyi akababara, kumuhashya, gucangiga utundi tubunda n’ibindi kawayida… igitero cya Byumba cyari gifite inyongera, akarusho katumye inkotanyi noneho zijandika bene ako kageni! Intego y’Imena yari uko iza leta zarimo kwisuganya zenda gukora indi Rukokoma noneho tutazi aho zajyaga kutujyana. Hari imipango ikomeye kuko iza Leta zari zimaze gutakaza byinshi mu kwezi kwa kane nukwa gatandatu kwuwo mwaka. Bari bamaze gutakaza abasirikare benshi, imbunda abandi baraguye ruhaba bamaze gutakaza ibirindiro birenga 20 mu mezi abiri gusa. Urumva ko nawe uri Col Nsabimana utajyaga kwemera ako kajogo kandi noneho yari yashyizwe muri Etat Major kugira aho gupangira agatoki ka segiteri Shonga ko byari byiza yenda apangiye ku rwego rw’igihugu. Ukuntu umuntu wananiwe gupangira inyenzi ngo azitwikire muri santimetero ntibyumvikana uko zapangira perefegitura! Cyakora imipango yari ihari imbunda zararaga zitundwa zijyanwa I Byumba harimo inshya zivuye mu Bufaransa zirimo iyitwaga “DIMBA HASI” (105mm Rocket Launcher)!

Izo mbunda nshya nibwo twaje guhura nazo bwa mbere. Ariko icyo gitero cyakomwe imbere vuba cyane kuko nkuko byari bisanzwe imitwe y’izindi yari yaratangiye gusunika zitsinsura iza Leta muri Pozisiyo hirya no hino muri za komini nka Kivuye, Mukarange, Cyumba na Kibali. Naho izari zafashe umujyi zarimo kurinda ubusugire bwawo umunsi wose kugeza igihe haje za kajugujugu zihorera nazo zirababwa zisubirirayo. Byagiye kugeza saa kumi z’umugoroba iza Leta zigerageje kabiri zigababwa. Inkotanyi zari zizi ko gufata umujyi wa Habyarimana bitari ngombwa kandi bigoye cyane cyane Byumba na Ruhengeri.

Niyo yenda umuntu apfa gutwara Kibungo na Kibuye ariko umuntu ntakore ku mutima. Abapangaga babonye ko atari ngombwa ko abantu bajya kurega agatuza ngo ni kaburimbo n’amashanyarazi kandi intego yagezweho , bati ”sasa twigarukire inyuma kidogo uwo mujyi muwuwace (muwureke) musuganye ayo makomini ubundi mushinge ibirindiro mucukure indacye mubategereze baze, mubamenere aho! Indacye haje “DIMBA HASI” yenda kuziturunduriraho igikompora ( bombe) cyayo kiracukura kikagera nko muri metero eshatu cyangwa eshanu mu butaka bitewe nuko bakigennye.

Urumva ko indacye zabadufashaga nazo zari zigiye gutererwa hejuru, amahirwe akaba ko atari buri gihe cya kinyazi kigwa ku ndacye yawe ngo pii! Ibyinshi byacaga harya cyangwa bigakona (bigapfuba). DIMBA HASI twayiteze imitwe nayo igeze aho yereza amaboko, igikompora cyayo ukigurishije wakubaka ishuri rimwe ukaryuzuza! Ntako abafaransa batari baragize uretse ibya Kinani. Ubwo twagumye I Byumba mu mujyi ariko n’ahandi inyuma byaracikaga. Itariki 07/06/1992 undi mutwe w’inyenzi wari wishe umuhanda Gatuna-Byumba zasatiriye Mukono na Rubaya , bwacyeyezirwanira ku Mulindi ubundi buryo kandi bwari bumwe guca kuri pozisiyo ya aduyi ukaryama kuri twa tuyira tugemura. Kubera ko umupango wari umaze gukamirishwa ntabwo byari bikiri ngombwa ko ukoresha abasirikare benshi kugira ngo usiginge pozisiyo. Nka Mulindi byari ukuyiryama haruguru hagati yayo na Kaniga, ubundi abandi bagaturuka inyuma ya Kaniga basunika nayo igashaka aho ipfumurira ihunga ukwayo. Byagiye kugeza mu matariki 30/06 ya makomini ya Byumba noneho hafi ya yose yafashwe n’icyo gitero, ubwo hiyongereye ho kuri Muvumba, za Mukarange, Bwisige (igice), Cyumba, Kiyombe, Kivuye, Kinyami (agace), ubwo mbese hasigaye igice gito cya Leta. Icyari gisigaye cyari ugushinga no gushimangira (consolidation). Leta iba itangiye kugira imishyikirano. Nguko uko imbunda yarashe politike y’I Kigali ikayigeza Arusha.

Capt Ndore Rurinda

Hifashishijwe ikinyamakuru “Ingabo : Gicurasi 1996”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *