Kwibohora

6. ICYICIRO CYA KANE : KWAGURA IBIRINDIRO ( Werurwe 1992)

Kuvuga ni ugutaruka wa mugani w’abanyarwanda; ubu tugarutse ku cyiciro cya kane dukomeza urugamba rwo kwagura ibirindiro kwa APR nyuma yo gutaruka ngo tujye ku “INGABO SPECIAL” mumaze iminsi musomye aho mu magambo adahagije twerekanye uruhare rwa APR mu guhagarika Génocide. Ubushize mu “Cyiciro cya IV” twari twerekanye ukuntu Inkotanyi zatsinze igitego gikomeye igihe zamenaga icyuho mu birindiro bya FAR zigafata pozisiyo y’I Kabuga muri Muvumba.

Ubu niho tugarutse. Nyuma ya Kabuga yari yarabaye bariyeri byagenze bite? Igisubizo ni kimwe urugamba rwagumye ruraguka inkotanyi ziricuma, inzirabwoba zigenza umugongo! Kabuga yajyanye n’ibintu bibiri by’ingenzi

  1. Guhangura ibitero simusiga
  2. Guhangura inkomati ya Col Déogratias Nsabimana (Demistification).

 

Ibindi na byo byagaragaye ni uko ya nzira yo kurwana twise “Sigingi” cyangwa rugondihene yaje kwemezwa nka bwa buryo bunogeye bwo kurwanya no guhashya umwanzi wirundiye mu mapozisiyo yegeranye akoze igikuta cy’umutamenwa! “Sigingi” yaratsinze, Nsabimana aratsinwa, ariko hari hakiri ibirindiro bya adui byinshi biteye inkeke cyane nk’ibi.

BUSHARA I, BUSHARA II, RUNYINYA, MUTOJO, MABARE,KENTARAMA,GATUNDA,SHABANA, NYABIHARA,GIKAGATI,

Ibi byari bikiri ibigugu! Ikindi na none ni uko guhanguka kwa KABUGA ( na Col NSABIMANA) byavuze ko na za nkotanyi zo muri “ Béirut” zageze aho zisanzurira, mbese aho zipangira, aho inkotanyi z’abasirikare zibasanira n’iz’abasivile, aho ibikorwa by’imyitozo muri Politiki na gisirikare bikorerwa, aho amadisipanseri (Sickbays) zishingwa kandi kure y’imijugujugu ya Katyusha na Mortier kuko hari ubwo wakomerekaga uri ku rugamba maze ukigizwa inyuma kwa muganga, wagerayo icyawe “gikompora” kikagusangayo kikaguhuhura kandi wagira ngo wakitaje! Iyo habayeho bene ako gahenge, imipango iranonsorwa.

 

SIEGING: “Agatendo” kwijandika

Nko mu birindiro by’inkotanyi muri Komini Muvumba, kuvaho kwa KABUGA byasabye ko n’izindi pozisiyo zigize urwo runana zagombaga gusatirwa vuba na bwangu kuko iyo bitaba byavugaga ko tugiye gutega agahanga mu ntambara bita “Defensive”, kandi iyo uyirwana iyo washobewe.

Iyo udashobora kwavanca (avancer). Iyo ntambara niyo twari dukubutsemo mu cyiciro cya III. Umubare w’abasirikare wari wariyongereye inkomere zavurwaga vuba zigatebuka zicika, zumva zaratanzwe mu dutendo dushya. Ibindi by’ingenzi byari byariyongereye ni imvungure, amasasu, utubunda duciriritse nka Machine Gun, Mitarayezi zitwaga simusiga (nyuma y’ibitero simusiga by’ukuboza 91)! Yemwe na twe Morotsiye cyangwa Fotini ( 14:5mm) zari zariyongereye.

Hari umutekano muri “Inkotanyi Land” wo gukoreramo imikutano, Seminaire, gusurwa no kwidagadura, kwidagadura byavugaga ko abantu bakomoka mu duce dutandukanye tw’u Rwanda ndetse n’amahanga bahabwaga urubuga rwo kwerekana ubwo buhanga mu mico y’ahandi bityo bikazana ikinimba, akabaraho n’ibyitwaga “Dimbahasi” ngire ngo byakomokaga muri Zayire. Zacinyaga akadiho bugacya zigatera; biri mu rwego kuzamura morali ariko no gukomeza amaguru!

Muri Kigali naho mu mezi ya Werurwe –Kamena 92 ni bwo politiki y’amashyaka menshi yari imaze gutesha Habyarimana umutwe bamusaba byinshi birimo “INAMA RUKOKOMA” ndetse no gushyikirana n’ ”abadutera”! Ingamba za Opozisiyo zari zitarakomera bigendanye n’igihe ariko ibinyamakuru bishakisha ukuri n’amafaranga byiyandikiraga uko bibona harimo “colonne” z’ibihuha ariko barazi neza aho umuti uzava. Hari nkaba Mugenzi Yusitini bari baratangiye kujya bivugira bashatse bipfa kuba bihindiriza abari bakeneye imvugo itandukanye n’iy’IKINANI ya “Nakoze uko nshoboye…ntako ntagize”.

Ibyo byose byateraga inkotanyi morali kuko amakuru yakwirakwizwaga nk’amasasu iyo utavuze imvaho utera ibihuha bihutera ubujiji. Icyo ni ikintu twarushaga inzirabwoba muti kwijandika bite sasa? Kwari uguhagarara cyangwa ukaryama inyuma, hagati n’imbere ya pozisiyo ya Adui kandi mukarwanira hose.

Ntabwo bivuze ko izindi nzira zitari zigikoreshwa kuko n’ahandi nko mu gace ka KIYOMBE na BUTARO imirwano yaragendaga kandi hakoreshejwe inzira zari zisanzwe zo kugaba ibitero by’imbona nkubone cyangwa shuma. Nko muri Butaro ya Ruhengeri za Nyamicucu, Gitenge na Rwabutama inkotanyi zahozaga adui ku nkeke kandi hamwe zikamunsisura. No muri Muvumba rero nyuma yo guhangura Pozisiyo y’I Kabuga ibitero shuma byari byarakomeje bijyanye n’ibikorwa byo gutata uko bimeze inyuma y’ibirindiro bya adui.

Kabuga yasenyutse muri Werurwe 92 ndetse nyuma y’iminsi mike indi Pozisiyo ya Gitagata nayo itegwa RUGONDIHENE, iminsi itatu yonyine hanyuma “irondoka”. Haguye amamodoka yarwanaga no kugemura na Bulende imwe yagerageje gupfumaguza. Nyuma ya Gikagati hapanzwe “SIGINGI” ya rurangiza yavanyemo amapozisiyo agera kuri arindwi!

Habanje igikorwa cyo gukanda rwa rwunge rw’amapozisiyo kugira ngo abanze ahungabane igihe twitegura kubagwa gitumo. Ibyo bitero kandi byatumaga inzirabwoba zidatera ahubwo zikitegura kwirwanaho ziri hamwe ari nako zikusanya ibibunda bya rutura byo gushellinga. Ibi bibunda ni bimwe mu by’inkotanyi zari zikeneye byatumaga kwijandika bibera buri wese intego igaragara kabone n’iyo yaba ari ukuhata agahanga ariko bikaboneka!

Sigingi y’aha hakurikira yatangiye kuri 17 Mata 92.

BUSHARA I

BUSHARA II

MUTOJO

RUNYINYA

MABARE NA MURAHA.

Nk’uko bisanzwe buri Unité yari ifite inshingano zayo, agahanda ko kuryamamo cyangwa pozisiyo yo gutera. Bwagiye gucya zijanditse kandi Adui ntiyatinze kubibona agaba ibitero bigamije kubohoza ya mayira ajyana amafunguro, amasasu cyangwa abasirikare muri za pozisiyo zigoswe! 18 Mata bakubiseho basanga haradadiye. Ubwo byari ibitero bigabirwa inyuma kwa Adui uturuka za Rukomo na Nyagatare. Inkotanyi nazo uko zirwana no gukoma imbere ibitero byavaga inyuma ni nako nazo zarimo zitera abazizitiye baziturutse imbere (Uruhande ruherereye iwacu). Nta kintu kigomba kuba gihangayikisha nko kumva inyuma yawe abaza kukugombora badashoboye kukugeraho kandi ugatangira kurasirwa impande n’impande, utinyangambura, wavuza induru ntutabarwe, wagira inkomere ntizibone uko ziva ahubwo zigakomeza kwiyongera! Kurwana uzi ko nukomereka ushobora kutazagera kuri muganga butera ubwihebe cyane.

Byageze umunsi wa 19 Mata 92 Adui wazingiwe muri izo pozisiyo atangiye kubona ko nta kigenda, amasasu, ibiryo, amazi n’imiti byose byabaye ingume kandi inkomere n’imiborogo yazona yo yatuma ushaka uko upfumaguza ugahunga.

Guhunga rero ni cyo cyari gikomeye kuko wagombaga kubikora bwiyahuzi ku manywa inyenzi ziguteze cyangwa guhuzagurika mu ijoro utazi aho zubikiye ngo zigufate matekwa ( gufatwa mpiri)! Inzirabwoba z’inyuma ariko zari zazanye ibindi “bifaro” na za burende ngo bitajya byumva amasasu! Zagabaga ibitero bitatu ku munsi inkurikirane ariko ntizimenemo pe! Niba ubishushanya neza uzasanga, uzasanga inkotanyi na zo zijanditse zitarabaga zorohewe na gake kuko zagiraga inkomere zitoroherwa kuzijyana inyuma ya za pozisiyo ngo zijye kuvurirwa inyuma iwazo uretse ko hariho kwirwanaho mu duhuru no mu ndacye dore ko abaganga bacu babaga bari kumwe n’abandi ku musitari ubanza. Ubwo zitwikiraga ijoro zigatwara inkomere zazo ubwo haje izindi kuzisimbura.

Bigeze ku munsi wa kane Adui yatangiye gutakamba asaba imbabazi kandi banatakamba ko badutsweho n’icyorezo cya diyare ( diarrhée) kubera ko umuntu yitumaga bugufi y’aho ari cyangwa akaba ari naho ahambwa. Byagiye kugeza ku ya 22 Mata batangiye gusohoka umwe umwe batoroka iyo gereza ariko bihurirana n’uko hageze umupango wo guterwa baturutswe imbere! Bamwe barapfumaguje abandi barahagwa kandi abandi bafatwa mpiri.

Iyi ntambara y’inkundura yafashe iminsi kandi n’amajoro arindwi cyangwa umunani ariko byasaga n’imyaka ku mpande zombi uretse ko bamwe batsindaga abandi bagatsindwa. Abafatwaga bagishoboye kuvuga bakubwiraga amangambure kandi binagaragara ko bazahaye basa n’inyenzi zo hambere, ishati imbere y’indi, inda ziva mu kudahindura akenda cyangwa ibikomere bitigeze bivurwa. Hafatiwe intwaro nyinshi ku buryo zimwe zagiye ziboneka nyuma aho bazihishaga bapfumaguza badashaka gufatanwa n’umugongo bahatse!

Itariki ya 24 Mata 92 za pozisiyo zose zari zafashwe ku buryo “inkotanyiland” yari yabaye umwanda. Inkotanyi zari zafashe izindi pozisiyo nshyashya kandi zegereye ibindi birindiro byari iyo. Igikuta cyasenyutse. Hagati aho izindi zarimo gupanga uko zifata Karama centre ziciye inyuma y’izindi pozisiyo za Adui zari zikomeye cyane nka KENTARAMA, SABANA, na NYABIHARA, Nyabihara  na Kentarama zari pozisiyo zihanitse cyane ku misozi zari zaratewe kenshi mbere. Adui yatsinsuka akagaruka akagusunika na we ugahirima, watega agatuza za katiyusha zikaba zakamena! Ubwo rero kubera ko mbere hose bitari ngombwa gufata ubutaka bunini buzakurushya gukontorora, twarateraga tugacaginga ubundi tukimanukira na twa tubunda tugacinya akadiho munsi y’imisozi, mu rutoki, mu mikoki.

Ariko igihe kigeze Kentarama na Nyabihara byaje kugotwa. Aha turi buhagaruke. Muri Secteur d’Opération BUTARO ntabwo hari hakabaye udutendo two kuzingira ahubwo inkotanyi z’iyo  zari zariyemeje gusatira zicukura indacye imbere y’iza Adui maze zigategereza guterwa zikidefenda. Ni nako byagenze nka KINYABABA na NYAMICUCU ari nako hakorwa ubutasi hirya muri za Kinigi. Urugero ni ibitero by’imijugujugu ku ya 13 Gicurasi 92 ubwo zitwikiraga ijoro zigakubita Adui inshuro, I Kinigi zigacaginga ibibunda byinshi zigashegera aho. Naho I Kinyababa ho zaracaginze zirangije zizibangira ingata zirazitahana!

BYUMBA: “Ibitero byabaye ARUSHA”.

Ubwo Gicurasi yatangiranye n’imipango yo gufata udusantere n’imigi. Inkotanyi zo zumvaga KARAMA ari umugi ukomeye ndetse hari ibitaro na Kiliziya bikomeye, I Nyarurema haruguru y’umugi gato. Inyinshi muzi ko zari ziherutse amazu menshi cyangwa kaburimbo kera! Bigeze kuvuga kaburimbo ni hehe? Ni hirya ya Karama?! Byumba yo urumva ko yari indoto. Ariko ibintu byinshi byari byatangiye kujya mu buryo. Inkotanyi nkuru zabaga ari zo zirara amajoro mu manama “Sigingi” ya Kentarama na Nyabihara yatwaye iminsi itanu nta ngemu nta ranforo nta mazi agera aho hejuru aho. Adui yari yaturiye noneho na we ashellingwa bitoroshye. Burya rero udusozi turuhije kwataka ariko tukoroha gushelingwa kuko haba ari hato cyane ku buryo ikihaguye cyose uba wizeye ko gihungabanya umutekano n’ubuzima bwa Adui! Aho hombi inkomere zamaze kuba nyinshi abagoswe batangira kunanirwa kumvikanisha uburyo bahaguma n’zio nkomere, bacitsemo ibice bamwe bati tumanukane izo nkomere ( naho ari urwitwazo) abandi bati ntabwo turi bumeneremo mube mwihanganye abacu baributubohoze baracyarwana baributugereho.

Wapi uwashoboye kuhava agombe kuba yari yararaguje. Ku ya 20 Gicurasi 92, Nyabihara, Kentarama, Rukomo na Shabana hari hafashwe hasigaye ibikorwa byo “guhumbahumba”!  Muri iki gihe nibwo bwa mbere ingabo za leta zifashishije abarundi b’impunzi bari barahawe imyitozo mike ya gisirikare ngo bitegure kuzatera leta y’iwabo. Abo barundi urumva barwanaga “bucikihembe” kugira ngo nabo bazafashwe bataha.

Muri abo barundi haguye benshi kuko batari bazi gufata pozisiyo muri forumasiyo. Byatumaga usanga bihura kandi “bakamangamanga” cyane urusasu rubaye  rwinshi. Ntabwo bari bazi guturiya hamwe. Icyakora ntibabaye impfabusa kuko naje gusanga baragize uruhare runini mu itsembabwoko cyane cyane. Rutare na Sake na Ntongwe. Ibitero by’inzirabwoba aho bicika intege cyane  ndetse birabura igihe indi mitwe y’inkotanyi yapfumuriye ahoroshye hari hamaze igihe hadakandwa, BYUMBA!

Birumvikana ko imbaraga nyinshi za FAR zari zarashyizwe muri Rukomo. Burya rimwe na rimwe iyo Leta yavugaga ko yatunguwe hari ubwo wabyemera. Burya Byumba nayo yari final muri iyi phase yo kwagura ibirindiro. Ni ho tuzakomereza ubutaha kugira ngo turebe ukuntu urugamba rw’amasasu rwazanye Politiki nshyashya yo kumvikana! Aha harimo isomo ry’uruhare rw’imbunda muri Politiki cyangwa uruhare rwa Politiki ku mbunda. Ni ikihe kirasa ikindi?

Capt Ndore Rurinda

Hifashishijwe ikinyamakuru “INGABO”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *