Kwibohora

15. MAJOR NZARAMBA ARASOBANURA IWAWA (1995)

INGABO: twagira ngo mubanze mwibwire abasomyi.

Major NZARAMBA: Nitwa Major NZARAMBA Charles, nkaba nyobora ingabo zirwanira mu mazi.

INGABO: mu cyumweru gishize twumvise inkuru y’intambara yabereye ku kirwa cy’IWAWA, kandi ni mwe mwayoboye ingabo z’igihugu zabohoje icyo kirwa. Mwatunyuriramo muri make uko byangenze?

Maj NZARAMBA: Umwanzi yari amaze ibyumweru bitatu ahageze. Kuri Patrol yaturasiye abasirikare ariko ntiyagira abo akomeretsa, ubwo tumenya ko ahari dutangira imyitozo yo kuzahabohoza. Twagombaga kumenya uko ikirwa kingana, ni kure kungana iki uvuye ku Gisenyi, no kugereranya umubare w’umwanzi n’imbaraga afite ndetse n’ibikoresho bye na position zabyo. Ibyinshi byo twarabimenye dukora ihagije. Nyuma y’iminsi icumi ni bwo twateguye igitero cyo kuhatera. Ku wa gatandatu, saa sita n’iminota irindwi (24h07’) z’ijoro ni bwo twahagurutse I Gisenyi. Twakoresheje amato arimo n’aya gisirikare, turi abasirikare n’ama officers 75. Ubwo twahisemo gukoresha iyo number nkeya kuko abo bari bafite ubushobozi buhagije, kandi twangaga guhutaza abasirikare benshi. Saa kumi na makumyabiri n’itanu, twagerageje kurandinga ku kirwa ariko umwanzi yari yatumenyeye nko muri metero ijana atangira kuturasa ni ko guhindura turandingira ahandi, tumurasa mu byiciro bitatu.

So, landing yakavalinzwe n’ayo mato, ubwo twari twitwaje imbunda zoroshye kuko tutashakaga ibiremereye twashakaga kwihuta. Abasirikare bakoreshaga ibikoresho byabo neza nta kubyangiza kandi bikagira icyo bigeraho. Tumaze kurandinga, umwanzi yakoresheje imbunda z’amoko yose harimo izirasa indege ari zo za Anti Aircraft, za Mitrailleuses, amabombes yo ku mbunda nto (Anti tanks) na za Grenades. Twarakomeje tumusubiza inyuma tugeze nko mu ma saa tanu n’igice z’uwo munsi (ku cyumweru) tumaze gufata ¾  by’icyo kirwa. Ubwo ni bwo yimuye ibikoresho bye,imbunda nyinshi, ariko hari izo twari twafashe nto. Ni bwo izindi azimuye azishyira ku misozi ibiri miremire ari na ho yatudindije kuko yasaga nk’aho aturi hejuru. Ubwo na twe twazanye imbunda zigiye hejuru twongerwaho n’abandi bantu cumi na batanu. Ariko si uko hari abandi bantu twari dukeneye, gusa ni uko imbunda ziyongereye kandi zigomba kugira abazitwara. Ubwo muri icyo cyiciro cya mbere, muri ¾ twari tumaze kwica abarenze 33. Ubwo umwanzi ntiyabonaga aho asohokera n’aho yafashirizwa kuko amazi ari twe twayakontororaga n’amato. Ubwo ku cyumweru twarakomeje turarwana tugeza nko mu ma saa mbili z’ijoro. Amasasu arahagarara ariko twagerageza kuzamuka bakaturasa. Umunsi ukurikiyeho saa tatu za mu gitondo ari na bwo intambara y’uwo munsi yatangiye. Ni bwo abenshi bapfuye abandi twabafatiye hejuru y’uwo musozi wa nyuma wariho ibirindiro bikomeye, ari naho twafatiye imbunda nyinshi, inini n’intoya ariko inyinshi nka za Explosif zica intindo, zisenya amazu, za mines n’ibindi twari twabifatiye muri stock yabo ku cyumweru. Bishwe na byinshi, hari abishwe n’amasasu yacu, za mines bari baduteze bagenzi babo bakazigwamo, bakaniyahura. Abageragezaga kwambuka barasirwaga mu mazi mu bwato bagana ku Ijwi.

Ikirwa cyose twari tumaze kugikontorora ku wa mbere saa mbili z’ijoro, hasigaye gushakisha ubwihishe hirya no hino mu nkengero z’amazi. Barakomeje bamanika amaboko, ku wa kabiri twari tumaze gushyikira 15 n’ubu nibo bagihari.

INGABO : Ese hari ingorane mwaba mwarahuye na zo muri iyo ntambara yo ku IWAWA?

Maj NZARAMBA: Ingorane twahuye na zo ntabwo zabaye nyinshi uretse ko plans zo tuzifite, baradutindiye si ko twari twabiplanninze kuko umwanzi yatumenye tukiri kure nk’uko nari nabikubwiye ariko rero tukiri mu mazi ntan’umwe wahutaye, nta wapfuye, ntan’icyo ubwato bwabaye.

INGABO : Mwatubwiye uko mwe mwagiye mungana, mwatubwira uko umwanzi we yanganaga? Ese ibikoresho mwamunyaze byo byaba bingana iki?

Maj NZARAMBA: bari hagati ya 500 na 600. Hanyuma twamukuyeho ibintu byinshi cyane, harimo umuzinga umwe Likoires 76, ariyo Sans Recul, ni ko numva ko bayita mu gifaransa, yari nzima yose itononekaye. Twafashe n’izirasa indege enye, eshatu ni mm 12,7 indi ni 11,5 mm na za Mitrailleuses zigera nko ku munani, twabafashemo intoya 38, ariko zimwe bari bazangije zidafite ibice bimwe byazo kuko bamwe bazijugunyaga nko mu mazi, abandi mu bishugi, twafashemo amabombes explosives, imifuka igera nko kuri itandatu, izo explosives ni izo guca intindo, kwangiza amazu, mbega ni izo gusenya ibikorwa bya kijyambere. Twafashemo za mines z’imodoka n’izica intindo, n’izo batega abantu za Anti personnel, zo sinavuga umubare na n’ubu baracyazibara ziracyatoragurwa ikirwa cyose hariho n’izo bateguraga ziteze, twabafashemo n’ibikarito by’amabunda mashyashya arimo za Mitrailleuses zigiye zipfunyitse mu bice bitandukanye zikorerwa mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi. Twafashe n’imiti myinshi cyane n’uburingiti. Twahasanze ama Stocks y’ibiryo, amafu, ibishyimbo, ibyo ni ibyo twafasheyo.

INGABO: Igihe abanyamakuru babasuraga batangaje imibare y’agateganyo y’abahaguye kuko bavugaga ko abenshi baguye mu mazi batarazamuka, abandi ngo bari mu bihuru ahataragerwaga kubera imitego. Ubu niba mwarashoboye kubara mwasanze abahaguye ari bangahe?

Maj NZARAMBA: Umunsi wa mbere twabaraga 171, mu mazi 87 nibo twashoboye kubara, ku butaka hari 84, ariko hari abo tutashoboye kwegera kuko abo twahafatiye bagendaga batubwira ko hateze ibisasu batangiye gutegura. Twarongeye tubara abandi bari baragiye biyica n’abagiye bakubitwa n’imitego ku nkengero z’amazi, tubara abagera nko kuri 76, na n’ubu hari aho tutari twagera baragenda bategura imitego, twizera ko tuzagenda dusangayo n’abandi kuko ku nkengero z’ikirwa hose bagendaga bahapfira bagerageza kwambuka amazi bakoresheje imitumba n’ibidomoro, rimwe na rimwe bakandagira imitego yabo, kuko ikirwa cyari giteze cyose kizengurutswe n’imitego, uretse ubuyira bucye bwo bari bamenyereye ari na bwo bakoreshaga.

INGABO: Ikindi kivugwa, abantu bibaza niba hatari hatuwe n’abasivile. Ese ni byo? Niba batari bahari se baba barahavuye ryari? Baba barahavanywe n’iki?

Maj. NZARAMBA: Tuhabohoza  nta musivile n’umwe waari uhari, amazu yari yarabaye ibigunda, amakawa yari yarabaye ibishugi ariko abantu bari barigeze kuhatura kera, iyo uroye ubona bari bamaze nk’umwaka bahavuye, ariko rero nta muntu w’umuturage wari uhari.

INGABO: Uretse kuri IWAWA nta handi bafite ibirindiro?

Maj. NZARAMBA: Nta hahari mu Rwanda yenda nko ku Idjwi, Zaire n’ahandi, naho ku butaka bw’u Rwanda ntaho. Uretse wenda ko bakora infiltration nk’uko mubyumva, bakaza bakica abantu, bagashimuta inka, bakangiza amashanyarazi n’ibindi bikorwa bya kijyambere, ariko ntaho bafite ibirindiro mu Rwanda.

INGABO: Ese umuntu ntiyavuga ko byaba bifitanye isano n’iby’umutekano muke umaze igihe uvugwa muri za Kayove, Gishwati n’ahandi?

Maj. NZARAMBA: Bifitanye isano rinini cyane kuko uroye abazaga za Kayove, za Nyamyumba, za Gishwati, za Kinunu kandi uroye ni na kure y’aho. N’ikindi kivuga ko bifitanye isano rinini cyane ni uko aho dusenyeye yo kambi yabo, tukahafata, tukanahicara haje umutekano mwinshi cyane muri ibyo bice kuko umwanzi atagica aho hafi ngo agere muri ibyo bice.

INGABO: Kuri icyo kibazo cy’umutekano ibimaze iminsi bivugwa muri Zaire ndetse ikaba yarafashe icyemezo cyo gufunga umupaka, nyuma y’ibyo yari imaze gutangaza kuri Radio yayo, ivuga ko Leta y’u Rwanda yohereje abantu gutega imitego muri Zaire, twavuga nka mine ngo yatezwe indege yarimo Chef d’Etat Major wa Zaire. Ibyo byo mubivugaho iki?

Maj. NZARAMBA: Ibyo nsanga ari ibintu byo kubeshya gushaka gutwikira biriya byabereye IWAWA kugira ngo noneho itubare ko turi abantu babi kuko imigambi yabo bacuraga bafatanije na bariya basirikare bagiye, bakoresheje kiriya kirwa, yarabapfubanye, noneho batangira kubeshya ngo turatega kandi ibyo bya mbere bitari byavuzwe, byavuzwe ari uko IWAWA imaze gufatwa. Ni ukuvuga rero ko batwikira iby’IWAWA bashaka kubibeshyabeshya kuko gahunda zabo zari zimaze kubapfubana IWAWA imaze gufatwa

 

INGABO: Ubundi se muganira n’abo mwafashe baba barababwiye ko gahunda yabo yari iyihe? Baje kuri icyo kirwa bafite migambi ki?

Maj. NZARAMBA: Kuza kuri icyo kirwa bavugaga ko ari byo birindiro bya mbere bashinze mu Rwanda. Kandi y’uko bizanaborohera gukora infiltration, bakahakorera entrainement, bakahakirira ibikoresho, nk’imiti, imbunda, amabombe, kandi bakajya banahakorera deployment zo gukora ibikorwa bitandukanye mu Rwanda. Ndetse uroye bashobora kuba bari bafite plan yo kuzahatangirira batera igitero kinini kuko bari bazanye imbunda zigifunitse z’amokoyose, ibikoresho byinshi bitarafungurwa. Ubwo rero bishobora kuba bibashubije inyuma nk’imyaka myinshi, kuko plan bari bakoze twayisenye ntihagire n’abasubirayo, abenshi bagapfa ndetse n’ibikoresho tukabifata. Ubwo ni ukuvuga ko bisubiye inyuma igihe kirekire muri plan zabo. Ariko urebye imigambo yari miremire kuko hari n’uturima tw’ibishyimbo, udutunguru bari batangiye guhinga, no muri bo kandi harimo abashinzwe production, ni ukuvuga ubuhinzi no kugenzura umutungo. Ndetse waboba bari bafite gahunda ndende ariko imigambi yabo twayisenye irangirika, ni ukuvuga ko twabashubije inyuma igihe kirekire cyane.

Byakiriwe na Bitembeka Prosper (Cpl.)

Hifashishijwe ikinyamakuru “INGABO 1995”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *