Kwibohora

13. IFATWA RY’IKIRWA CYA IWAWA

Hari hashize iminsi havugwa umutekano muke urangwa mu karere kegereye ikiyaga cya Kivu kagabanya u Rwanda na Zaire. Twakunze kumva cyane cyane mu ma komini amwe n’amwe ya Gisenyi na Kibuye nka Kayove, Nyamyumba ndetse no mu ishyamba rya Gishwati na Nyungwe.

Mu gihe abantu bari bakibaza imirwano y’ibyo bintu ku wa kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 1995 ni bwo inkuru yasakaye ko ingabo z’igihugu zabohoje ikirwa cya IWAWA cyari cyaragizwe indiri y’abatabazi.

Ubwo inkuru imaze gusakara ko ikirwa IWAWA cyabohojwe nyuma y’imirwano yamaze iminsi itatu, ikinyamakuru “INGABO” cyanyarukiyeyo kugira ngo kirebere kandi cyemeze iyo nkuru.

RYABARA UWARIRAYE

Tukigera ku Gisenyi twegereye Major Nzaramba, umukuru w’ingabo zazobereye mu byo kurwanira mu mazi aradutekerereza.

Akimara kutwakirana urugwiro, yaratubwiye ati inkuru mbarirano iratuba, ubwo yagira ngo tujyane ku kirwa nyir’izina maze adusobanurire ibyo twirebera, na twe dutangaze impamo. Twikubise mu bwato bugenda nk’umurabyo dore ko kuva Gisenyi ugera kuri IWAWA hari ibirometero bisaga 20. Tugezeyo twakiriwe n’umunuko w’intumbi zari zihamaze iminsi itatu. Twazengurutse ahashoboka, icyuya kiragwa kuko hari imisozi itoroshye kuyiterera n’amaguru, dore ko wahagereranya n’amasegiteri atatu manini, ariko ubundi IWAWA ni segiteri imwe mu za Kayove, ari yo bita BUSANZA iri ku birometero 15 uvuye I Kayove.

Nk’uko rero twabitererejwe na Major NZARAMBA wayoboye ingabo zabohoje IWAWA, ngo hari hashize iminsi bamenye ko hari abatabazi bitoreza kuri icyo kirwa kugira ngo bazatere u Rwanda ariko bararetse ngo babanze bagwire.

Ubwo mu rukerera rwo ku wa gatandatu rushyira ku cyumweru ku ya 05 Ugushyingo 1995, ni bwo ingabo z’igihugu zazobereye mu byo kurwanira mu mazi zakenyeye zirakomeza zishoka amato, dore ko n’umusomyo ngo zikozaho no ku IWAWA ngo ba!

Ubwo za ngirabwoba zari mu rinini, mu myobo zararagamo kuko zari zariteguye bihagije, zikangukira mu mvune y’amasasu nk’ayo zaherukaga za RUHENGERI na BYUMBA cyangwa za REBERO, MBURABUTURO na za JARI.

Ntizabitinzeho kuko n’ubundi ngo zisanzwe zarakuriye ingofero izo bitaga inyenzi, mu byerekeye “KWITWIKIRA IJORO”. Ni bwo biyemeje guhangana, rwambikana rutyo.

BAHEZE HAGATI NK’URURIMI

Rukimara kwambikana zimwe mu nzirabwoba zahindutse ingirabwoba zitangira kwibaza uburyo zizagera ku Ijwi cyangwa I Mugunga biraziyobera. Ubwo byageze ku cyumweru saa ine, kimwe mu bibunda bya rutura bita MAA (MIYAYA), cyangwa Mitrailleuse 11 kiba kirafashwe. Ibyo byabaciye integer kuko babonaga imbaraga n’amayeri  y’abo bitaga inyenzi akiri ya yandi, ni bwo bamwe batangiye kwiyahura mu Kivu, abandi batangira kwirasa bati ni hahandi, aho umutindi yanitse ntiriva!

Ubwo byageze ku wa mbere igice kinini cy’IWAWA kimaze gufatwa ari nako inzirabwoba zipfa urubozo, izidashoboye kwiyahura zitangira gushing iryinyo ku rindi, zivuza iya bahanda, zimanika amaboko ziti nimutubabarire tuze! Kugeza ku wa kabiri ku ya 7 Ugushyingo 1995 IWAWA yose yari mu maboko y’ingabo z’igihugu. Inzirabwoba itararashwe yariyahuye, itariyahuye yamanitse amaboko itarayamanitse yishwe na wa mutego mutindi wica nyirawo, dore ko bari bagerageje gutega za mines ziturikana abantu (Anti-Personnel); ubwo bamwe mu bayobozi babo bari bakuyemo akabo karenge kare nka Lieutenant SELEMAN wari umukuru wabo ku kirwa.

INGABO ZACU NTIZIRWANIRA MU BIRO

Inzirabwoba zo ngo zari zimenyereye ko ba bwana mudogo ari bajya ku rugamba gusa, kuko ngo birindaga ko umukuru yajyayo akaba yahungabana. Si ko bimeze rero mu ngabo nshya z’igihugu kuko no ku IWAWA bahageze ku ikubitiro.

Aha twavuga nka Col. Charles NGOGA, uyobora ingabo mu karere ka RUHENGERI na GISENYI ndetse na Lt Col NYAMURANGWA umwungirije. Basanzeyo ingabo zari ziyobowe na Major NZARAMBA, Capt HODARI, Lieutenant MUGISHA, Lt. BAHIZI n’abandi maze babatera ingabo mu bitugu.

NGO GAHUNDA YARI NDENDE

Nk’uko bigaragazwa n’ibibunda byinshi kandi by’amoko atandukanye nka za Canon sans recul (cyangwa Recoiless), za Mitrailleuse, Machine gun, za mines ziturikana amamodoka n’iziturikana abantu  (Anti-Char na Anti-Personnel), ibibombe bya bazooka n’ibindi byinshi bituritsa ibiraro n’amazi biragaragara ko gahunda yari ndende.

Uretse n’imbunda nini kandi hari n’iziciriritse ntoya nk’izo bita Karashnikov, za NATO cyangwa R4 za G3 na SLR nshya zigipfunyitse mu mifuka zidateranyije.

Nk’uko rero bamwe mu basore 15 bafashwe babivuga, ngo bavaga mu nkambi ya MUGUNGA boherejwe na Major NTIRIKINA bakaza guhugurwa kuri icyo kirwa (Training Wing) aho bari bamaze kugera basaga 500. Aho ku IWAWA bahabanaga na KOMANDA wabo ari we Lt. SELEMAN, wayoboraga imyitozo n’abandi basirikare bitaga inararibonye (les anciens). Ngo imyitozo, na ko amahugurwa kuko bari barabanjwe gutozwa iby’imbunda na Major NTIRIKINA bakiri I Goma, bari kumara ukwezi cyangwa abiri bagatangira akazi.

Bari barahinze ibizabatunga dore ko muri icyo kirwa hari n’ubutaka burumbuka. Ubu ibishyimbo ni uruyange, imyumbati barinitse, ibigori barahunitse sinakubwira. Hari utuzu duke twari twararengewe n’ibyatsi kuko nta muturage wari ukiharangwa, hari hamaze igihe kinini cyane hadatuwe.

Uretse no gutera u Rwanda rero bari bafite inshingano zikaze zo guhungabanya umutekano mu gihugu rwagati bifashishije bamwe mu baturage! Muri izo nshingano harimo kwiba, kwica (cyane cyane abategetsi) gutega za mines no kwangiza ibikorwa by’amajyambere nk’intindo, amashanyarazi n’ibindi. Ibyo byose ngo bajyaga kujya babikora baturutse ku IWAWA! Byavuzwe ukuri koko ngo UMUTEGO MUTINDI WICA NYIRAWO.

 

 

1er SERGENT ARABAHANURA

Ubwo twari ku IWAWA umwe mu ngabo zahabohoje ari we 1er Sergent Rodrigue Ryaziga yaduhaye ubutumwa anadusaba kubunyuza mu “INGABO”. Ngaho nimusome “Yagize ati nta buhanga na bucye mwungutse ahubwo mwungutse ubugoryi kuko nta muntu utekereza wari kwiroha mu kirwa adafite aho ahungira.

Ngo babyeyi b’I BENAKO na MUGUNGA nimusigeho guhahira amafi yo mu Kivu muroha abana banyu. Ngo nimutahe mufatanye n’abandi kubaka igihugu na ho ubundi ngo nimukomeza uriya mugambi, muzashira nk’ubushwilili! Ngaho rero ngo abwirwa benshi.

CAPORAL PEREFE

Ikirwa IWAWA kimaze kubohozwa n’ingabo z’igihugu, Perefe wa Gisenyi yagiyeyo ari kumwe n’abasirikare ba MINUAR mu rwego rwo kureba ibyari bimaze kuhabera. Agarutse I Gisenyi, ubwo moral yari yose, ajya gucurika icyaka muri PALM BEACH HOTEL ari kumwe n’abasirikare, ubwo yaboneyeho abamenyesha ko abaye Caporal w’amahe ngo kuko ari mu ba mbere bakandagiye IWAWA. Nta musivili wahagera.

BITEMBEKA Prosper (Cpl.)

Hifashishijwe ikinyamakuru “INGABO”

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *