Kwibohora

12. UBUTWARI BWA CAPTAIN BITAMAZIRE BONIFACE (1990)

Captain Bitamazire Boniface ni intwari y’igihugu yahawe impeta y’ishimwe “ORDER OF BRAVERY” ku wa 04 Nyakanga 2006, yatabarutse muri 1990. Ibikorwa bye by’ubutwari tubisanga mu kinyamakuru INGABO aho cyagiranye ikiganiro na Major Peter Rubayita.

Major Peter Rubayita yatangiye adutekerereza ko intambara itakomeje nk’uko yari yarateguwe. Ati : “nta kuntu byashobokaga kuko abari ku isonga yayo bose bari bamaze gutabaruka aribo : Gen. Maj. F. Rwigema; Maj Bayingana, Maj Bunyenyezi; ati bigeraho umwanzi yaturushije imbaraga biba ngombwa ngo dusubire inyuma dutangire ibindi bishya dore ko n’umukuru wacu mushya Gen. Maj. Kagame yari amaze kuva muri Amerika. Maj Peter rero yakomeje atubwira ko yabaga muri bataillon ya kane (4th Bn); umukuru wabo yari nyakwigendera Capt. Bitamazire. Ati: “nibwo afande wacu atubwiye ko kugirango umwanzi ataza kuduhumbahumbira aho twari tumaze guhurira (Rwata); hagomba kuba ababera ibitambo bagenzi babo.

Ati ushaka wese gukora ako kazi najye iruhande; ati turajyana n’uwiyemeza kujya agenda kilometero mirongo itanu ku munsi atarya atanywa kandi arwana”. Yabonye abantu bagera kuri magana abiri; bafata utwo kurya ducye; imbunda n’amasasu nuko ishyamba barica epfo; barica ruguru; kandi barwana; batungwa n’ibyo bambuye umwanzi; bamurashisha amasasu bagiye bamutesha. Icyo gihe umwanzi ati inyenzi zuzuye muri Park. Ibyo rero byari ukurangaza umwanzi kugirango adakurikirana bagenzi babo basigaye inyuma; bashobore gutegura ubundi buryo bwo kurwana. Ako kazi kamaze ukwezi uretse ko izo ntwari zari zifite inkomere nyinshi kandi zitagira aho zivuriza.

Bafashe icyemezo cyo gusubira inyuma kandi bakurikiwe n’umwanzi. Havamo na none section ebyiri ziyoborwa na Sous Lieutenant Rubayita na Sous Lieutenant Karyango (ubu bombi niba Major); baturuka umwanzi inyuma bakomeza kumurangaza kugirango nyakwigendera Capt. Bitamazire nawe abashe guhungisha inkomere ze. Nawe yaje kugwa mu gitero cy’umwanzi; kiramuhitana.

Hifashishijwe ikinyamakuru INGABO

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *