Kwibohora

11. Imirwano y’u Rwanda na Angola na Zimbabwe

IGITERO CY’I KITONA

Abanyarwanda baje kugira igitekerezo cyo kwohereza bakoresheje indege abasirikare 1 500 I Kitona mu gihe intambara yo gukuraho Kabila yari  igikomeje, I Kitona hakaba mu birometero 320 mu burengerazuba bwa Kinshasa hafi y’inyanja ya Atlantika.

Bamara kuhagera bakagenda bafata ahantu h’ingenzi bagatera Kinshasa bayiturutse inyuma, bizeraga ko umubare wabo uziyongera uko bazagenda bongeramo abazajya batoroka igisirikare cya Kabila n’abanyamulenge bazaba babohoje bari bafunze. Hari abari batangiye akazi I Kinshasa ko gushaka abasore bahaga amafaranga n’intwaro ngo bazabe biteguye kuzafasha no kwereka inzira ingabo nizihagera.

Bizeraga ko bazahita bateza imyivumbagatanyo kuri Kabila umujyi wose ugahagurukira rimwe. Zimwe mu mpamvu bahisemo intara ya Bas Congo nuko yari ifatiye runini Congo kuko ariho hari hari ibigega bya Peteroli , ariho hari inzira ya gare ya  moshi yavaga Kinshasa ikagera ku Nyanja  hakaba icyambu cya Matadi ndetse hakaba n’urugomero rukomeye rwa Inga rwacaniraga Kinshasa yose naza Katanga.

Wari umugambi ukomeye wasabaga gushira ubwoba kuko abo bantu bake bagombaga kwinjira  mu gihugu cy’umwanzi mu birometero 2 500 bakagenda bafata ahantu hakoma komeye, ndetse nyuma bakagomba gufata umujyi utuwe n’abantu miliyoni 6.

Bizeraga ko intwaro zazajya zibageraho zikoresheje ikirere kandi ko ugutungurana ko icyo gitero kuzatuma abazabarwanya batazabona umwanya wo kwisuganya.

Icyo batifuzaga ni igihugu cya Angola cyabaga hepfo gato y’ikibuga cy’indege cya gisirikare cy’i Kitona, ruguru hakaba indi ntara ya Angola yitwa Cabinda, igihugu cya Angola kandi cyari cyaragaragaje ubushake bwo kurwanya imirwano iyo ariyo yose yabera hafi aho. mu 1997 Angola yari yarafashije kurangiza intambara muri Congo-Brazaville kandi ingabo zabo zari zikiri muri icyo gihugu. Abasirikare babo 112,000 barutaga ab’u Rwanda, Uganda n’inyeshamba za Congo. Ingabo za Angola zari zimaze imyaka icumi mu ntambara zari zimenyereye iby’imirwano , muri make kugira ngo uyu mugambi ucemo byasabaga ko Angola itabyivangamo.

Ku itariki ya 3 Kanama ( ukwa munani), mu gihe ingabo zarwanyaga Kabila zari zikomeje kugenda zegera imbere, ingabo z’u Rwanda ziyobowe na Col James Kabarebe zafashe indege eshatu za gisivili ku kibuga cy’indege cy’I Goma, iya mbere ari Cargo 707 ya Cargo airline ( CAL), iya kabiri ari iya Blue Airlines iya gatatu ari iya AirAtlantic ariyo Col Kabarebe yararimo, zitwara ingabo 500 ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Kitona mu birometero 2 500.

Bagera I Kitona ku itariki ya 4 kanama 1998, barasana gato n’abari baharinze bari bamaze amezi badahembwa babonye ayo madorali abanyarwanda bazanye bemera gufatanya nabo. Bidatinze abanyarwanda bafata Muanda n’ibikorwa bya Peteroli bya Congo. mu minsi yakurikiwe izindi ngendo z’indege zazanye abagera ku bihumbi bitatu (3 000 ). Batangira kwerekeza iburasirazuba bagana mu mujyi wa Kinshasa. Boma na Buama bifatwa ako kanya, ku itariki 13 kanama bari bamaze gufata Matadi n’urugomero rwa Inga,imirwano yaguyemo ingabo za Congo 128, abanyarwanda bategeka ko urwo rugomero rufungwa Kinshasa na Katanga zirazima zibura umuriro. Radiyo y’igihugu ifungwa saa munani z’amanywa.

Abaturage bashya ubwoba igikuba kiracika batangira guhungira I Brazaville leta ifunga umuhanda wa gare ya moshi abaturage basabwa gusubira mu ngo zabo abanyamahanga buzura ikibuga cy’indege, Kabila ahungira I Lubumbashi atangira gutabaza amahanga, asaba SADC ( Southern African Development Community) ko bamutera inkunga ya gisirikare.

Nelson Mandela wari ukuriye uwo muryango atumiza inama y’igitaraganya yagombaga kuba  ku itariki ya 22,  iyo tariki yageze abanyarwanda bageze mu birometero 30 by’umujyi wa Kinshasa inyeshyamba nazo zaragenze ibirometero 150 imbere muri Congo. icyo gihe nta gihe abatabaraga Congo bari bafite kuko byagaragaraga ko abanyarwanda bari gutsinda.

Maze byose birahinduka ku itariki ya 23, inama Mandela yatumyeho inanirwa kuba kuko Angola na Namibia byiteguraga kohereza ingabo muri Congo, uwo munsi perezida wa Angola José Eduardo Dos Santos atangaza ko ingabo z’igihugu cye zizarinda Kinshasa, ariko ubundi bari bamaze kwinjira ku butaka bwa Congo, kuri uwo munsi nanone ingabo 2 500 za Angola zitwaje za bulende n’indege zitera abanyarwanda ku kibuga cy’indege cya gisirikare I Kitona zibaturutse inyuma.

Abanyarwanda batangira kurushwa ubwinshi mu gihe batewe baturutswe aho bagombaga guhungira Colonel Kabarebe na bagenzi be bahitamo gukomeza imbere mu dusozi twari tuzengurutse Kinshasa.

Imirwano ya Kinshasa yatangiye mu rukerera rwo ku ya 26 Kanama, imara iminsi itatu, abanyarwanda bari bazengurutse umujyi bashaka aho bamenera, bibanze cyane I Kasungulu agace ka  Kinshasa y’iburengerazuba n’ikibuga cy’indege cya N’djili mu burasirazuba ibi byaburijwemo n’ingabo z’abazimbabwe zaharwaniye cyane.

ibihuha byo gushaka gufata ubutegetsi kw’abatutsi bituma benshi mu banyamulenge bahigwa baratwika mu mihanda ya Kinshasa.

Abanyarwanda bajya kwisuganyiriza mu dusozi tuzengurutse umujyi ibitero byaba Zimbabwe bimaze kubabana byinshi, bari batangiye kubura amasasu n’inzira yabo yo guhunga ifunze kandi bari mu birometero ibihumbi mu gihugu cy’umwanzi. Ingabo za Congo niza Angola zari zitangiye kubagota zisubiza Boma, Buama, Muanda na Matadi abanyarwanda nta mahitamo bari basigaranye Atari ukuva muri uwo  mujyi.

Ikibazo cyari ukuhava bajya he? Ikibuga cy’indege cyari hafi cyari ukwambuka umugezi wa Congo muri Congo-Brazaville ibi ntibyashoboka kuko nta mato bari bafite kandi iki gihugu cyakoranaga bya hafi na Angola, akoresheje ikarita Colonel Kabarebe abona ikibuga cy’indege gito muri Angola ahitwa Maquela de Zombo aho ingabo za UNITA ya Savimbi zari zarateye hagasigara Angola itarahigarurira neza.

Kabarebe yohereza abantu bake I Maquela de Zombo bo kujya kureba uko hameze niba icyo kibuga cy’indege cyakoreshwa nuko abaharinze bangana. Bagaruka nyuma y’icyumweru izuba n’inyota bibageze kure bazanye inkuru mbi kuko basanze icyo kibuga kirinzwe n’ingabo 400. Ariko ako kanya batangira gutegura igitero cyaho.

Mu kwa cyenda hagati Colonel Kabarebe yari yiteguye kuhatera basiga abarwayi n’indembe bambuka umupaka wa Angola batera I Maquela de Zombo. Bahagera nyuma y’iminsi mike batera igitero cya nijoro cyatsitsuye abari baharinze, bamaze kuhafata batumaho abarwayi n’inkomere basize barabazana mu gihe bari bari kugota no kurinda icyo kibuga cy’indege. Baje  gusanga  bakeneye kuvugurura icyo kibuga cy’indege bakacyongera cyari metero 1 400 bakeneye 1 800 kugira ngo indege za Cargo zibashe kuhagwa bari banakeneye amatara kugira ngo bajye babasha kugikoresha nijoro nibwo basanze bizatwara igihe bagena kongera aho bakigoteye bafunga umuhanda ku birometero 100 uvuye mu mujyi.

Bamara amezi abiri baharwanira n’ingabo za Angola mu mirwano ikomeye harimo n’igitero kimwe abanyangola bazanyemo bulende 26. Indege nto zavaga mu Rwanda zizanye ibikoresho byo kuhakora hamaze kurangira hatangira kuza indege zitangira gutwara bake bake zibacyura mu Rwanda, mu minsi mike yakurikiye abanyarwanda bakoze ingendo 30 z’indege ziza zicyura abo zishoboye kuvana I Maquela de Zombo. Kabarebe agira ati :” uko twagendaga tugabanuka niko twegezaga ibirindiro byacu ku kibuga cy’indege ku buryo indege ya nyuma yahagurutse ibirindiro byacu biri ku kibuga cy’indege neza ”. indege ya nyuma yatwaye abayobozi n’abari barinze ikibuga mu gihe abanyagola bagisatiraga.

Kuri Noheli yo muri 1998, abanyuma bari bamaze kugera iwabo harimo abagande 31 bo muri Artillery Unit  bageze I Kampala amahoro. Bakirwa na Major Gen Salim Saleh. Igitero cy’I Kitona kirangira gityo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *